AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Honorine Hirwa wavuze muri Miss Rwanda ko ateye nk’igisabo, akomeje kuvugisha benshi

Honorine Hirwa wavuze muri Miss Rwanda ko ateye nk’igisabo, akomeje kuvugisha benshi
17-01-2017 saa 19:35' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 21426 | Ibitekerezo

Intara y’Uburengerazuba niyo yatangirijwemo igikorwa cyo gutora abakobwa bahiga abandi bazitabira amajonjora y’amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda muri 2017, aho ku ikubitiro 6 bari bitabiriye bose bahise babona amahirwe yo gukomeza, gusa ariko igisubizo Honorine Uwase Hirwa yasubije abagize akanama nkemurampaka cyavugishije benshi amagambo atandukanye.

Iki gikorwa cyo gutora abakobwa bazahatanira ikamba rya nyampinga wa 2017, cyatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 14 i Rubavu ahahuriye abaturutse mu ntara y’Uburengerazuba akaba ari naho uyu mukobwa Honorine Uwase Hirwa yahataniye.

Honorine Uwase Hirwa ari gusubiza ibibazo yabazwaga n’abagize akanama nkemurampaka

Dore uko ibibazo bya Mike Karangwa byasubijwe na Honorine Uwase Hirwa

Mike : Witwa nde ?

Hirwa : Amazina yanjye ni Hirwa Uwase Honorine

Mike :Ninde waguhitiyemo uburyo wakoze make-up, uburyo wambaye n’inkweto wambaye ninde ?

Hirwa : Eeehh Murakoze, ninjye wabihisemo nkurikije nkurikije icyo numva nisanzuyemo,kandi nkurikije icyo ndi butambukemo nkumva ibyaribyo byose nkumva ibyo aribyo byose ndagaragaza ishusho y’umunyarwandakazi.

Mike : Ok, ngaho mbwira uburyo imyambaro wambaye igaragaza ishusho y’umunyarwandakazi ?

Hirwa : Umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo kandi ndatekereza ko byose bigaragara.

Mike : (Araseka cyane) Ntacyo narenzaho reka dukomeze…

Abagize akanama nkemurampaka bari kumva ibisubizo bahabwaga na Hirwa

Honorine Uwase Hirwa, akimara gusubiza muri aya magambo abari aho bose byarabasekeje cyane aho kugeza n’ubu abantu hirya no hino mu gihugu bakomeje kubivugaho byinshi bitandukanye.

Tubibutse ko Tariki ya 21 Mutarama 2017, iki gikorwacy’amajonjora kizaba kigeze mu Ntara y’Amajyepfo aho kizabera i Huye muri Credo hotel. Umunsi ukurikiyeho, tariki ya 22 Mutarama 2017 kigakomereza mu Ntara y’Uburasirazuba, aho abakobwa bazahurira i Kayonza muri Silent Hill Hotel.

Ku wa 28 Mutarama 2017 igikorwa kizakomereza mu Mujyi wa Kigali, kuri Hill Top Hotel, kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Tariki ya 25 Gashyantare 2017 nibwo hazaba umuhango mukuru aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azamenyekana kuri uwo mugoroba mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

Izi nizo nkweto Hirwa yari yambaye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA