AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibirori biratashye ! Umunyamakuru Gerard Mbabazi agiye kurongora

Ibirori biratashye ! Umunyamakuru Gerard Mbabazi agiye kurongora
25-12-2020 saa 18:16' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 8929 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Gerard Mbabazi wamamaye mu itangazamakuru ryibanda ku myidagaduro agiye kurushinga n’umukobwa witwa Uwase Alice, bamaze igihe bakundana nk’uko uyu musore aherutse kubitangaza abinyijije ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi bagiye kurushinga mu birori bizabanzirizwa n’imihango yo gusaba no gukwa iteganyijwe ku wa 30 Mutarama 2021, nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire bwabo.

Hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera kuri Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020, hanyuma abatumiwe bakirirwe kuri Solace Kacyiru.

Uwase ugiye kurushinga na Mbabazi bivugwa ko ari uw’I Kabuga akaba yarize amashuri yisumbuye mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amjyarugudu mu ishuri rya Inyange Girls Schools.

Mbabazi asanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), mu bitabiro birimo ‘Zoom In’ n’ibindi bitandukanye yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto imugaragaza ari kumwe n’umukobwa yahise anatangaza ko ari umukunzi we.

Uyu musore amaze imyaka igera muri 12 ari mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye RC Huye, Radio Salus, KT Radio na RBA akorera kugeza ubu ndetse yanakoze kandi mu itangazamakuru ryandika.

Ubukwe bwa Mbabazi na Uwase bugiye gutaha


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA