Abahanzi Munyagisanyi Serge [Jay Luv] na Imanizayabo Jean Marie Vianney [J. Fary], bahisemo guhuza imbaraga bakora itsinda rya ‘The Same’ bavuga ko benshi bakunze kubita abo mu Ntara kandi umuziki bakora ari uw’Abanyarwanda bose.
Aba basore babiri, Jay Luv na J. Fary bahuriye mu mashuri yisumbuye mu 2005, kubera uburyo babonaga basa ndetse banahuje ibitekerezo by’umwihariko ibijyanye no gukunda umuziki bahita bemeranya guhuza imbaraga baniyita ‘The Same’.
The Same yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Akanozangendo bafatanyije na Oda Paccy, Tell me bafatanyije na Bull Dogg, Mbiguyemo bafatanye na Amag The Black, Oh Nana, Yumvirize n’izindi nyinshi.
Mu kiganiro bagiranye na UKWEZI bavuga ko akenshi abantu benshi bishyizemo ko abahanzi bakorera umuziki mu ntara baba bagomba kurenzwa ingohe kandi nabo bafite impano.
Jay Luv ati “Turasaba iki kintu ngo gicike cyo kuvuga ngo umuhanzi wo mu Ntara, ntabwo bibaho, ni umuhanzi nyarwanda ahubwo ukorera mu gace runaka. Hari abo bibera imbogamizi kuko na wa muturage burya akurikira icyo itangazamakuru rivuze.”
“Icyo gihe umuhanzi wo mu ntara ntabwo ahita amunganya n’uw’I Kigali, icyo kintu turashaka ko gicika.”
Itsinda rya The Same rimaze igihe riyoboye umuziki by’umwihariko uwo mu Burengerazuba cyane cyane mu Mujyi wa Rubavu ufatwa nk’uw’ibirori cyane ko nko mu 2012, batwaye igihembo cy’itsinda muri GM AWARDS.
Reba hano ikiganiro na The Same
Ku bahanzi by’umwihariko abitwa ko bakorera mu Mujyi wa Kigali biragoye ko wategura igitaramo mu Mujyi wa Rubavu, ngo wirengagize aba basore utekereze ko hari umuntu uzaza mu gitaramo cyawe.
Mu bitaramo bitandukanye byagiye biba hatitabajwe aba basore ntibyitabirwe harimo nk’icyo The Mane yahakoreye umwaka ushize kikitabirwa na mbarwa nyamaze ku rundi ruhande aba basore bari bateguye igitaramo cyabo kitabirwa n’isinzi y’abantu.
Ibi ariko bigaragazwa n’uburyo aba basore bakunzwe mu bice by’Iburangerazuba kuko nko mu bihembo bya ‘Kivu Awards’ bihabwa abahanzi bo mu Burengerazuba, byatanzwe mu 2019, iri tsinda ryarabyihariye.
Ibi bihembo byatanzwe mu Ukuboza 2019, The Same yabaye umuhanzi w’umwaka, indirimbo yabo Dede iba iy’umwaka ndetse baba itsinda ry’umwaka.
The Same kandi bagiye bashyirwa mu bihembo bitandukanye nk’ibya Salax Awards n’ibindi byinshi bagenda bashyirwamo nk’itsinda rikunzwe.
Aba basore bakunda kwiyita ‘Abiru’ ari naryo zina abafana babo bafite, bavuga ko ari abahanzi Nyarwanda aho kuba abo mu Ntara nk’uko hari imvugo zikwiye gukoreshwa mu itangazamakuru.
Bavuga ko “The Same ifite intumbero yo gukora umuziki ukarenga imbibi z’igihugu byaba na ngombwa tukanagihagararira kandi ukadutunga ukazatunga n’imiryango yacu.”
The Same kuri ubu bafite indirimbo nshya bise ‘Rwuzuye’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Captain P mu gihe amashusho yayo yayobowe anatunganywa na Dir Hamza images.
Aba basore kandi bari gutegura umushinga w’indirimbo bise ‘Rubavu Iwacu’ bazahurizamo abahanzi bakomoka muri biriya bice ariko bakaba bafite amazina akomeye barimo nka Young Grace ndetse na Rafiki Coga.
Reba hano indirimbo nshya ya The Same
Amateka avunaguye ya ‘The Same’
The Same ni itsinda ry’abanyamuziki rikorera mu karere ka Rubavu mu njyana ya Aforbeat, RnB na Dancehall, rikaba ari rimwe mu matsinda yo mu Rwanda amaze igihe kinini kandi afite ibikorwa bihambaye rimaze kugeraho muruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Iri tsinda rigizwe n’abasore 2 ari bo ; IMANIZABAYO JMV uzwi nka J.Fary na MUNYAGISENYI Serge nawe uzwi nka Jay Luv, aba basore bombi bakaba bakomoka mu karere ka Rubavu ari naho bakorera ibikorwa byabo bya muzika.
Itsinda The Same amateka yaryo atangira mu mwaka wa 2011 kuko aribwo ryashinzwe, Gusa mu ntangiriro z’umwaka mwaka wa 2005 nibwo abasore bagize iri tsinda bamenyanye, icyo gihe bahuriye ku ishuri aho bigaga mu karere ka Ngororero, ku ishuri ryitwa College APEJERWA Nyange.
Kuri iryo shuri J.FARY yaraje mu mwaka wa kane naho JAY LUV aje mu mwaka wa mbere bivuze ko bose bari bashya kuri kiki kigo, nyuma yo kumenyana nibwo batangiye kujya bakorana byahafi, mu birori byo ku ishuri aba basore babyitabiraga baririmba indirimbo z’abandi bahanzi bari bakunzwe icyo gihe nka West life, Nelly, R.Kelly , n’abandi
Mu mwaka wa 2007 ubwo J.Fary yari arangije amashuri yisumbuye yakomeje amasomo ye muri kaminuza ya ULK Aho yize iby’ubukungu n’ubucuruzi (Economics and Business cg EBS). Icyo gihe Jay Luv we yari arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-commun) we yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, aho yize ibijyanye n’amashanyarazi (Electricite).
The Same yatangiye umuziki ite ?
Aba basore nyuma yaho Jay Fary arangije amashuri yisumbuye mugenzi we Jay Luv agakomeza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Aba basore bari bamaze guca akenge kubury batangiye gukora indirimbo zabo aho gusubiramo izabandi, gusa icyo gihe buri wese yatangiye aririmba ku giti cye , ntabwo izina The Same ryari ryakabayeho.
Mu 2008 Jay Luv yakoze indirimbo yeya mbere ari wenyine ayita “Dukunde Ishuri”, naho J.Fary akora iyitwa “Wikuye amata ku munwa” izi zombi zikaba zitaramenyekanye mu bantu benshi.
Nyuma y’umwaka umwe batangiye kuririmba mu 2009 bivuye ku gitekerezo cya J.Fary, aba basore bihurije mu itsinda ryitwaga “Abami ku Kirwa” akaba ari ryo tsinda ryabayeho mu Rwanda rigizwe n’abahanzi benshi kuko ryari ririmo abahanzi 29 bose, gusa icyo gihe benshi muri bo nibwo bari bagitangira umuziki .
‘Abami ku kirwa’ iri tsinda ryari ririmo abanzi nka Young Grace na Musaza we witwaga King Philosophe, n’abandi benshi…
Iri tsinda aba basore bari bisunze mu kwagura umuziki wabo cyane ko aribwo bari bagitangira ryamaze imyaka ibiri gusa rikora indirimbo zitandukanye , nka “Turabishoboye” yasohotse muri 2010 indirimbo indirimbo yageze kure mugihugu abantu batangira kwibaza kuri iritsinda ryari rigizwe n’abahanzi benshi cyane.
Muri 2011, itsinda “Abami ku kirwa” ryaje gusenyuka risigaramo abasore babiri gusa nubwo nabo baje gucika intege umuziki wabo urahagara. Icyo gihe J.Fary na Jay Luv bari baramaze kurangiza amashuri, bahise bashinga itsinda rishya baryita “The Same” iritsinda rigizwe n’abasore babiri rivuka ubwo.
Iri tsinda ryatangiranye imbaraga zidasanzwe, cyane ko n’umuziki mu Rwanda nawo wari utangiye gufata indi sura itandukanye.
The Same mu rwego rwo kujyana n’abandi bahanzi muruganda rwa muzika mu Rwanda ryahise rikora indirimbo zitandukanye zirimo “Ikibibi”, “Akabyiniro”.
Hari Agahebuzo, Akanozangendo yasohotse mu mwaka wa 2012 bayikorana na Oda Paccy ikorewe muri studio y’Ibisumizi, studio y’umuraperi Riderman, iyi ndirimbo n’ imwe muzazamuye izina The Same ritangira kuvugwa ku rwego rw’igihugu ndetse ribona abakunzi benshi.
Reba hano ikiganiro na The Same
Mu mwaka 2012, umuziki wa Gisenyi wari umaze gufata intera cyane ko hari ‘Ibihembo byahembaga abahanzi bakoze neza mu muziki wabo. The Same nibwo yaje kubona igihembo ikesha indirimbo Akanozangendo”
yakoranye na Oda Paccy, icyo gihe yahawe igihembo cya GM Awards (Gisenyi Music awards) nk’indirimbo y’umwaka mu 2012.
Mu mwaka wa 2013 iri tsinda ryari rimaze kubaka izina rikomeye aho ryari rimaze gusohora Amashusho (Video) z’indirimbo nka “Akanozangendo”, “Yinyereke” “Ikibibi” n’izindi nyinshi zacaga ku mateleviziyo yo mu Rwanda yariho icyo gihe.
Igifungo cy’umwe cyaciye intege itsinda..
Mu mwaka wa 2013 iri tsinda ryahuye n’akaga gakomeye aho umwe mu barigize Jay Luv yafashwe agafungwa ndetse akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 2.
Uyu Jay Luv yaziraga amadolali ibihumbi 24 (miliyoni 16 z’amanyarwanda) yibwe n’abatekamutwe ubwo yari ayajyanye kuri bank atumwe na Forex bureau yakoreraga.
Ubwo Jay Luv yari ari muri muguhome mugenzi we J. Fary yakomeje gukora ibikorwa bya muzika ari wenyine ntiyacika intege ariko ibyo bikorwa yabikoraga mu izina ry’itsinda The Same. Aha yakoze indirimbo nka “Bagiraga ugu”, “Emera”, “Mwanaume ni pesa” n’izindi !
Icyo gihe J.Fary yanahimbye indirimbo iteye agahinda yiswe “NDAZA VUBA” aho yasaga n’uvuga inkuru y’ibyabaye kuri mugenzi we ati “ibyago bigwira abagabo nawe byakubaho, ishuri ndimo nirirangira, ndaza vuba.
Iyi ndirimbo yanakorewe amashusho (Video) nziza igaragaza ubuzima bw’umuntu uri muri gereza, ikaba yarakunzwe cyane kandi ituma abakunzi ba The Same badacika intege, ahubwo barushaho gushyigikira iri tsinda kugeza ubwo mu mwaka wa 2015, Jay Luv yakiriwe nk’umwami ubwo yari asohotse muri gereza arangije igifungo cye cy’imyaka 2 yari yarakatiwe.
Nyuma yaho Jay Luv aviriye muri gereza The Same yongeye gushyira ingufu mu muziki aho basohoye indirimbo nka “Urutonde”, “Sasa inzobe” na “Tell me” bakoranye n’umuraperi Bull Dog nayo yatumye bagaruka mu ruhando rwa muzika neza bemye.
Mu 2015 The Same yanahawe igihembo nk’itsinda ryitwaye neza mu ntara y’Uburengerazuba igihembo bahawe n’ubuyobozi bw’intara.
Mu 2016 basohoye izindi ndirimbo nka “Rizaka” na “Susu”, aho banahise bimurira ibikorwa byabo bya muzika mu mujyi wa Kigali, ariko bakomeza kubarizwa i Rubavu mu buzima busanzwe.
Mu mwaka wa 2017 The Same yasohoye indi rimbo 2 zazamuye izinda ry’iri tsinda mu buryo budasubirwaho arizo “Oh Nana” na “Yumvirize” biba akarusho ubwo bashyiraga hanze amashusho (Video) y’indirimbo “Yumvirize” yatumye iyi ndirimbo igera mu ndirimbo za mbere zakunzwe kurusha izindi mu gihugu mu mwaka wa 2018.
Bitabiriye amarushanwa akomeye
Muntangiriro ya 2019 nibwo bagize abahirwe yokwitabira irishanwa rikomeye mwikigihugu cy’urwanda ariryo Salax Awards 7 nk’itsinda ryitwaye neza mumyaka 3 ishize.
The Same yagaragaye kurubyiniro rwa IWACU MUZIKA FESTIVAL
Nyuma kandi yuko irushanwa rya Pggss ryasaga nkirihagaze biri mubyabujije aba basore amahirwe kuko wabonaga ko s10 barikuyitabira kuko izindi nkebyiri zari zitambutse baburaga amajwi make ngo banjye kurutonde rwabitabira Pggss kdi wasangaga andi matsinda yose yaritabiriye akanagitwara , aba basore baribasigaye bahanganye namatsinda atarenze abiri.
The Same kandi ifite ibihembo bitatu bya Kivu Awards 2019, bihabwa abanyempano bakorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Aba basore bakoranye n’inzu zitunganya umuzi zikomeye muri iki gihugu, bakoranye n’aba producers n’abatunganya amashusho batandukanye nka Bob prod, Piano, Pacento, Junior Multsystem, Trackslayer, T Brown, Fayzo, Abouba mzazi, Spark G, Capitain P, n’abandi benshi.
Kuri ubu iri tsinda riracyakora umuziki rinubaka amateka yaryo mu ruhando rwa muzika Nyarwanda no hanze yarwo uko imyaka izangenda iza
The Same , ikomeje kubaka ibigwi ihereye i Rubavu
Bafashije Deejay Pius mu gitaramo cyo kumurika album ye
Baririmbye mu bitaramo bikomeye bibera i Rubavu birimo Iwacu na Muzika Festival
Aha bari batwaye ibihembo muri Kivu Awards