Kirenga Sydney Albina, ufite ikamba rya Miss Popular Elegancy Rwanda 2016, ku myaka 23 afite impano yo kubyina, gukina filime, gukora imishinga no kuyimurika ndetse akaba ari n’umunyamakuru.
Miss Albina yamamaye nka ‘Gloriosa’ muri filime ‘Notre Damme Du Nil’, ndetse by’umwihariko mu 2016 yitabira irushanwa rya Miss Elegancy yegukana ikamba ry’uwakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity].
Uyu mukobwa ufite imyaka 23 y’amavuko yavukiye I Nyamirambo ahazwi nko ku Mumena mu Mujyi wa Kigali. Ni bucura mu bana batandatu bavukana kuri Se na nyina.
Miss Albina yize amashuri yisumbuye kuri FAWE Girls School mu Mujyi wa Kigali aza gukomereza muri Lycée Notre Dame de Cîteaux ari naho yarangirije, yakomereje Kaminuza ya Mount Kenya aho yize ibijyanye na Logistics kugeza mu 2018.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko yakuranye inzozi nyinshi cyane ko yari umwana ukunda gukubagana bitewe n’uko yari bucura mu muryango w’iwabo.
Ati “Nakundaga guteta cyane kuko nari bucura, umuntu wambuzaga ibyo nshaka nararigara cyane. Narakubaganaga kugeza n’ubwo nigeze kuva ku ishuri nta igikapu najyanaga ku ishuri ngeze mu rugo bakimbajije ndakibura nsubira kukireba kubw’amahirwe nsanga kirahari.”
Uyu mukobwa avuga ko ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye yatangiye kubyina byo kwishimisha ariko akaba yarabikundaga ndetse aza no kujya mu matsinda atandukanye yabyinaga gakondo n’ibigezweho.
Mu matsinda yabyinnyemo harimo n’Itorero Mashirika ribyina rikanakina ikinamico ndetse na filime ariko kuri ubu abyina wenyine akabikora yishimisha akenshi.
Reba hano ikiganiro Miss Albina yasobanuye byinshi ku buzima bwe