AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyo wamenya ku gitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ kizanyura kuri televiziyo na YouTube

Ibyo wamenya ku gitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ kizanyura kuri televiziyo na YouTube
2-07-2020 saa 11:21' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1519 | Ibitekerezo

Umuhanzi Bonhomme agiye kwifatanya n’Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze yaho mu gitaramo ngarukamwaka yise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ cyo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibihora ugiye kuba ku nshuro ya 26, abinyujije kuri televiziyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Rwimihare Jean de Dieu [Bonhomme] yamamaye mu ndirimbo zigaruka ku butumwa bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’izigaruka ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko ayaranze urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu.

Bonhomme amaze kandi kumenyerwa mu gitaramo ngarukamwaka yitiriye indirimbo ye ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ gihuzwa n’itariki ya 3 Nyakanga, ari naho Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwarangiye imaze guhitana Abatutsi basaga miliyoni.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko bitewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19, bityo ibikorwa by’imyidagaduro bikaba byarahagaze, iki gitaramo cye kizatambuka kuri Televiziyo.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Bonhomme

Igitaramo Inkotanyi ni Ubuzima kizatambuka kuri BTN TV ndetse ni ku rukuta rwa YouTube rw’uyu muhanzi [Bonhomme Rwanda Official], kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, guhera I saa mbili z’umugoroba.

Bonhomme avuga ko igitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’, intego nyamukuru yacyo ari ukongera gusobanura uko abasirikare b’Inkotanyi bagiye barokora Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenocide yakorerwaga Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Ni igitaramo cyo kongera gushimira Inkotanyi, abanyarwanda turabizi, tuzi ubutwari bwaziranze uko zitanze zigasubiza ubuzima Abatutsi bahigwaga, ntabwo twabona icyo duha Inkotanyi ariko kubashimira tukabereka ko tuzirikana ni ingenzi.”

“Ni igitaramo kizatambuka kuri televiziyo ya BTN TV ndetse no kuri YouTube yanjye ariyo Bonhomme Rwanda Official ariko kandi ntabwo nzaba ndi njyenyine hari abandi bahanzi bakomeye bazamfasha ndetse tuzagira n’umwanya uhagije w’ubuhamya bw’abantu bazaba bagaragaz uko Inkotanyi zabarokoye zikabasubiza ubuzima.”

Inyito ‘Inkotanyi ni Ubuzima’, Bonhome yayikomoye mu buhamya bwinshi yajyaga atega amatwi ubwo yabaga yitabiriye ibiganiro byo kwibuka hirya no hino mu Rwanda.

Bonhomme avuga ko abantu babaga bihishe bakumva Inkotanyi, ngo bumvaga ijwi rivuga riti “Muhumure, abakiriho ntabwo mugipfuye”.

Iri jambo kuri Bonhomme arifata nk’iryatanze ubuzima ku Batutsi bari bataricwa, ariko akanongeraho ko n’ababaga bakomeretse Inkotanyi zabavuzaga cyangwa abashonje zikabashakira icyo kurya.

Iyi niyo mpamvu yahise ahimba indirimbo yitwa Inkotanyi ni Ubuzima, anategura ibitaramo ngarukamwaka mu ijoro ryo kwibohora, agamije kugaragaza ko Inkotanyi zatanze ubuzima.

Ikindi gituma ategura ibi bitaramo, ngo mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, abarokotse benshi baba bafite agahinda mu minsi yo kwibuka, agahitamo kubasusurutsa ngo binjire mu munsi wo kwibohora babohotse mu mitima.

Uretse igitaramo cyo mu ijoro ryo kuwa 3 Nyakanga asanzwe akorera mu Rwanda kuva mu 2018, umwaka ushize ho cyanabereye ku mugabane w’I Burayi ahari abanyarwanda ariko kubera impamvu z’icyorezo ubu bose bakangurirwa kuzagikurikirana kuri YouTube y’uyu muhanzi cyangwa ababasha gukurikira Televiziyo bakazataramana nawe.

Bonhomme kuri ubu kandi yamaze gukora imyambaro ‘imipira’ yanditseho ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ aho ku bayishaka ngo bazayambara bari kureba igitaramo bamubaza banyuze ku mbuga nkoranyambaga ze.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Bonhomme


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA