AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ifoto ya Chameleone asomana na Weasel irikuvugisha benshi , Bamwe babashinje ubutinganyi

Ifoto ya Chameleone asomana na Weasel  irikuvugisha  benshi , Bamwe babashinje ubutinganyi
18-05-2022 saa 12:26' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1858 | Ibitekerezo

Ifoto y’abahanzi Dr Jose Chameleone na Weasel Manizo basomana umunwa ku wundi yatumye abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byabaye mu ijoro ryo Kuwa mbere ubwo aba bavandimwe baririmbaga mu gitaramo bakoreye i Bujumbura mu Burundi.

Ni igitaramo batumiwemo na Crystal Event isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri kiriya gihugu.

Ubwo bari ku rubyiniro, aba bagabo bavukana bagaragaye basomana umunwa ku wundi, ibintu bitamenyerewe kubona umugabo asoma mugenzi we.

Ntabwo aribwo bwa mbere Jose Chameleone asomanye na Weasel kuko no mu mwaka wa 2018 barasomanye karahava mu birori byabo bya Mayanjas.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaje ko aba bagabo bashobora kuba ari abatinganyi cyangwa barishyuwe ibifurumba by’amafaranga ngo bamamaze abaryamana bahuje ibitsina.

Twabibutsa ko kuva Mowzey yapfa muri 2018, Weasel Manizo akunze kuba ari hafi y’abavandimwe be Dr Chameleone na Pallaso.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA