Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu uherutse gufungurwa, ari gutunganya indirimbo yo gutanga ishimwe nyuma yo kuva muri gereza.
Nsengiyumva Francois yarekuwe mu cyumweru gishize nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rutesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwari rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Nyuma y’iminsi micye arekuwe, hagaragaye amashusho amugaragaza ari muri Studio ari kuvuza umuduri we akora indirimbo yumvikanamo amagambo y’ishimwe.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’usanzwe areberera inyungu ze, Alain Mukurarinda, agaragaza Igisupusupu asa nk’usubiramo indirimbo yamaze gufatwa amajwi.
Ubutumwa bwa Mukurarinda buherekejwe n’amagambo atari menshi agira ati “Isubiriza igihe.” Ku buryo bikekwa ko iyo ndirimo ari ko izaba yitwa.
Muri iyi ndirimbo iri mu njyana n’ubundi imenyerewe kuri uyu muhanzi, mu nyikirizo agira ati “Babwire ko ari iyo Mana nziza…”
Nsengiyumva Francois AKA Igisupusupu, yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB tariki 30 Kamena 2021 rwari rumukurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.
Nyuma yakorewe Dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo bwahise bumuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ruza no gufata icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko yahise ajuririra iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.
Uyu muhanzi uburana ahakana icyaha avuga ko ntacyabaye, mu cyumweru gishize ni bwo Urukiko yajuririye rwafashe icyemezo cyo kumurekura nyuma yo gusanga impamvu zashingiweho afungwa zidafite ishingiro.
UKWEZI.RW