AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Igitangaza Knowless yari yararikiye abantu kirangiye kibaye ubucuruzi bw’amafunguro

Igitangaza Knowless yari yararikiye abantu kirangiye kibaye ubucuruzi bw’amafunguro
1er-09-2021 saa 14:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4327 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Butera Knowless wari wararikiye abantu itangazo ry’igitangaza risohoka uyu munsi, benshi bagatekereza ko na we yaba agiye gusinya amasezerano ya Miliyari cyangwa agiye gushyira hanze igihangano gishya, byarangiye agaragaje ko ari amasezerano yo kwamamaza urubuga umuntu yakwifashisha atumiza amafunguro.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 31 Kanama 2021, Butera Knowless yari yararikiye abantu kwitega itangazo ridasanzwe ku isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021.

Benshi mu bamukurikira bari batangiye kwibaza byinshi barimo n’uwaketse ko uriya Muhanzikazi na we agiye gusinya amasezerano y’akayabo nk’uko byagenze kuri Bruce Melodie mu minsi ishize.

Umwe witwa Karex wahise agira icyo avuga kuri buriya butumwa burarika bwa Knowless, yari yagize ati “Wowe ugiye gusinyira Miliyari 2.”

Butera Knowless na we yahise amusubiza agira ati “Njye mfite agaciro karenze ayo muvandimwe.”

Nk’uko yari yabirarikiye abantu, ku isaaha y’isaa tanu zo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021, Knowless yagaragaje ako gashya yari afite abantu ko ari ukwamamaza urubuga rwifashishwa mu gutumiza amafunguro hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto ari kwakira aamafunguro, yagize ati “Nishimiye kubatangariza ko ubu gahunda ari A2B Rwanda.”

Uyu muhazi yahise akomeza ashishikariza buri wese kumanura application kugira ngo “ubashe gutuma amafunguro n’ibindi bitandukanye wifuza babikugeze ho mu gihe gito cyane.”

Hari abahise batangira kwibaza niba uru rubuga ari ishoramari rye bwite cyangwa ari akazi ku kuryamamaza gusa kugeza ubu ayo makuru ntaramenyekana.

Bruce Melodie uherutse guca agahigo ko gusinya amasezerano y’amafaranga menshi mu bahanzi nyarwanda aho yasinye amasezerano ya Miliyari 1 Frw, na we ni ay’ikigo gicuruza ibiribwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA