AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikibatsi cy’urukundo hagati y’umunyamakuru Patrick na Sunny, ngo ubukwe bwabo buzabera muri sitade [AMAFOTO+VIDEO]

Ikibatsi cy’urukundo hagati y’umunyamakuru Patrick na Sunny, ngo ubukwe bwabo buzabera muri sitade [AMAFOTO+VIDEO]
4-05-2020 saa 22:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 15869 | Ibitekerezo

Sibomana Emmanuel,umukinnyi mu ikinamico urunana akaba n’umunyamakuru yeruye ko akundana n’umuhanzi Sunny waririmbye indirimbo Kungola.

Uyu musore ukina mu runana yitwa Patrick,amaze igihe ashyira ku mbuga nkorambaga ku makoti ye amafoto ya Sunny.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV yavuze ko icyo yakundiye Sunny ari uko ari umuntu ufite umutima mwiza kandi uzi kubana n’abantu bose baba abacuruza ubunyobwa ku muhanda n’abana baba ku muhanda.

Ikindi avuga ko Sunny ari umukobwa uzi guhihibikana, ibi akabishingira ku kuba Sunny yarinjiye mu muziki agasohora indirimbo ‘Kungola’ agahita amenyekana kandi adafite manager.

Sibomana ntabwo yemeranya n’abavuga ko icyo yakundiye Sunny ari uko afite amafaranga dore ko Sunny yujuje apartment mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore avuga akurikije uburyo we na Sunny bombi ari abasitari asanga ubukwe bwabo bwabera nko muri sitade.

Ati “Ubukwe ikintu ntekereza, ari njye ndi umusitari na Sunny ni umusitari, hari amagroupe menshi mbamo arimo abakunzi b’urunana barimo ababa mu Rwanda n’abari mu mahanga, Sunny nawe afite abafana benshi. Hari umunyamakuru nahaye igitekerezo ko ubukwe bwanjye na Sunny bwabera muri Kigali Arena gusa sinzi niba abayobozi bahaduha”.

Amafoto


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA