AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Imitoma yaciye ibintu hagati ya Yago n’umukobwa yihebeye uba muri USA

Imitoma yaciye ibintu hagati ya Yago n’umukobwa yihebeye uba muri USA
27-12-2021 saa 08:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2944 | Ibitekerezo

Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago mu banyamakuru bakora ibiganiro kuri YouTube, yashimye umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, baterana imitoma mu buryo budasanzwe.

Mu magambo aryohereye, Yago yataze bidasanzwe umukunzi we Rudakangwa Charly Esther uba muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Michigan.

Mu magambo aherekejwe n’ifoto ye kuri Instagram, Yago yagize ati “Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n’iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw’Imana bukubeho iteka ryose.”

Uyu mukobwa na we utazuyaje yahise asubiza Yago mu magambo na yo yumvikano ikiryohera cy’urukundo.

Ubwo yasubizaga kuri ubu butumwa bwa Yago, Rudakangwa Charly Esther yamusubije agira ati “Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw’imirimo y’amaboko yawe n’ibindi byose, icyo nakubwira uri umuntu udasanzwe.”

Hari abahise batanga ibitekerezo kuri aya magambo yuje urukundo yari amaze kuvugwa hagati y’aba bombi, barimo Aline Gahongayir wahise abifuriza imigisha myinshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA