AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Indirimbo ya Mr Kagame na Bruce Melodie ivugwaho urukozasoni ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Indirimbo ya Mr Kagame na Bruce Melodie ivugwaho urukozasoni ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
18-05-2020 saa 10:43' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 2371 | Ibitekerezo

Muri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi nibwo abahanzi babiri, Mr Kagame na Bruce Melody bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise “Ntiza”, iyi ndirimbo ikaba ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amagambo ayigize yiganjemo kuzimiza biganisha ku magambo avugwa ko ari urukozasoni.

Iyi ndirimbo ikomeje guteza impaka aho bamwe bavuga ko amagambo ayirimo ari imizimizo ivuga ku mibonano mpuzabitsina.

Bruce Melodie mu nyikirizo hari aho agira ati “Ntiza nanjye numveho,.. ngirira imbabazi mpuheho kuko nanjye singitereta.” Ibi bikaba bisa no kuzimiza ariko buri wese akaba yakumva icyo aba ashaka kuvuga.

Mr Kagame nawe mu bitero yakoresheje amagambo yateye buri wese wumvise akanareba iyi ndirimbo kuyibazaho yane. Ati “Sincurika icupa, umva tokeni niyo nshaka. Ubu meze nk’ishovari, umunara w’i Baberi ukeneye kugushwa, umva ako kantu nagucanganya ukaremba wabishaka utabishaka abahungu b’i Kigali bagufashe nk’umurimbo jye ibyanje ntubizi burya nagucapa fimbo nashingamo ipoto".

Iyi ndirimbo yakozwe mu mashusho na Producer Kenny wo muri Tanzania.
Muri ibi bihe kwandika indirimbo zirimo amagambo benshi bavuga ko ari ay’urukozasoni ni ibintu bisigaye bikorwa n’abahanzi batandukanye aho benshi baba bagirango babashe kwikururira no kongera umubare w’abazumva ari nako zinasangizwa cyane bityo nyirayo we inyungu zikaba ziri kuza.

Ni mu gihe Leta z’ibihugu bitandukanye zo zagiye zishyiraho ingamba zo kwihanangiriza abahanzi bakora bene izi ndirimbo haba mu magambo no mu mashusho kubera ko akenshi aba akururira urubyruko kwishora mu busambanyi.

Iyi ndirimbo yiyongereye ku yitwa ‘Dede’ y’umuhanzi Sintex nayo yavugishije abantu kubera amagambo nkayo ayirimo.

Mr Kagame na Bruce Melodie bakoze indirimbo irimbo amagambo ishishikariza abantu imibonano mpuzabitsina


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA