AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inkuru zincira imanza zangize ruharwa- Davis D mu ndirimbo asohoye agifungurwa

Inkuru zincira imanza zangize ruharwa- Davis D mu ndirimbo asohoye agifungurwa
17-05-2021 saa 11:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1477 | Ibitekerezo

Umuhanzi Icyisha David uzwi nka Davis D wari umaze iminsi afunzwe, nyuma y’iminsi ibiri afunguwe yahise ashyira hanze indirimbo yise Itara agaruka ku kuba hari inkuru zamuvugwagaho zimucira urubanza zikamugira ruharwa.

Iyi ndirimbo Itara, atangira asaba ko yarenga iki gikombe, ndetse akagaruka no ku kuba hari “inkuru zincira imanza zangize ruharwa.”

Iyi ndirimbo yasohotse ara amajwi, Davis D ashimiramo abantu bamubaye hafi mu bihe bitoroshye yari amazemo iminsi ubwo yari afunzwe akekwaho icyaha cyo kuba ikitso mu gusambanya umukobwa w’imyaka 17.

Mu bo ashimiramo harimo umubyeyi we (se) ukunze no kumuba hafi mu bikorwa bye bya muzika.

Ashimiramo kandi abahani barimo Tizzo wahoze mu itsinda rya Active, Christopher, Mani Martin ndetse na Bushali.

Ashimiramo kandi Bagenzi Bernard usazwe ari umujyanama we na Producer Element wanakoze iyi ndirimo Itara.

David D umaze iminsi ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, yafunguwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamufunguraga we na bagenzi be ngo kuko nta bimenyetso bifatika bibashinja byatanzwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA