Kaberuka na Marita baririmbwa na Orchestre Impala, ni abantu babayeho ndetse bivugwa ko ubu babana nk’umugabo n’umugore aho batuye mu karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Tariki 11 Gashyantare cyangwa Feburuwari nk’uko Impala zibiririmba, niwo munsi ibiririmbwa muri iyi nkuru bivugwa ko byabayeho.
Sebigeri Paul uzwi cyane nka Mimi La Rose ni umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala yabayemo kuva yashingwa kugeza n’uyu munsi ari umucuranzi wayo. Mimi La Rose ni umugabo ukuze wavutse mu mwaka w’1954, akaba nta ndirimbo ya Orchestre Impala atazi inkomoko yayo.
Mimi La Rose asobanura ko indirimbo ivugwamo inkuru ya Kaberuka wivuganye Marita, ari inkuru mpamo ivuga uko Kaberuka yaherekeje umusore w’inshuti ye wari ugiye gusura umukunzi we (Fiance) bagerayo uwo mukobwa akikundanira na Kaberuka, kuva ubwo urukundo rwe na Kaberuka rugashinga imizi kugeza babanye nk’umugabo n’umugore.
Kaberuka na Marita baririmbwa na Orchestre Impala ni aba bo ku ruhande, bibera i Rutsiro
Mimi La Rose avuga ko umusore wari watwawe umukunzi ari we wababwiye inkuru y’ibyamubayeho akanabasengerera ngo bazabikoremo indirimbo, barayitunganya barayisohora. Gusa ngo n’ubwo Kaberuka uvugwa ari yo mazina ye, Marita ryo ngo ni izina ryahinduwe siryo zina ry’uwo wegukanywe na Kaberuka.
Kaberuka n’uwo mukunzi we ubu baba muri Rutsiro ariko iby’inkuru y’amateka yabo ntibaba bashaka kuyigarukaho no kwemera kuyivugaho mu itangazamakuru.
REBA AMAGAMBO AGIZE IYO NDIRIMBO HANO :
Hari ku italiki ya cumi n’imwe
Z’ukwezi kwa feburuwari
Ni ho nagiye gusura Marita
Nk’uko yari yabinyemereye
Mu guhaguruka sinagiye jyenyine
Naherekejwe n’inshuti yanjye Kaberuka
Nk’uko ntacyo nigeraga muhisha
Ubwo ngo agiye kundambagiriza
Ubwo inzira twayiriraga kuyimara
Ni bwo nagendaga muratira Martha
Twaruhutse tugeze kuri Kano
Ubwo turakomeza turagenda
Twasanze yadutegereje ku irembo
Kuko na we urukumbuzi rwose
Muri uko kuramukanya kw’abadaherukana
Ni ko amasonza yatubungaga mu maso
Muri uko kuramukanya kw’abadaherukana
Ni ko amasonza yatubungaga mu maso
Nyamara ibyo byishimo ntibyatinze
Kuko ibyo nabonaga byambereye urujijo
Inseko nziza si jye yahabwaga
Indoro nziza si jye yarebwaga
Byose byahabwaga Kaberuka nikururiye
Ntibyatinze numva inkuru y’incamugogo
Ko Kaberuka yivuganye Marita
Ubwo nibuka n’ukuntu nakundaga Marita
Ubwo nibuka n’inshuti yanjye inciye inyuma
Maze amarira arisuka
Uwo mwana nagende yaranshavuje (3)
UMVA IYO NDIRIMBO HANO :