AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Iyo mba nzi ko iwanjye hari urumogi sinari gufungurira Abapolisi- Jay Polly mu bujurire

Iyo mba nzi ko iwanjye hari urumogi sinari gufungurira Abapolisi- Jay Polly mu bujurire
28-05-2021 saa 08:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3263 | Ibitekerezo

Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly we na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, baburanye ubujurire bwabo ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, uyu muraperi abwira Urukiko ko nta ruhare yagize mu kuzana urumogi rwasanzwe iwe.

Uyu muraperi we na bagenzi be barimo umuvandimwe we, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherutse kubafatira icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko bahita bajurira Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Mu bujurire bwao baburanye kuri uyu wa Kane Tariki 27 Gicurasi, Jay Polly n’ubundi waburanye ahakana icyaha, yongeye guhakanira Umucamanza ko ntaho ahuriye n’urumogi basanze mu rugo rwe ari na rwo rwabaye intandaro yo kujyanwa gusuzumwa bagasanga mu maraso yabo rurimo rwinshi.

Yavuze ko atari we waguze urumogi basanze iwe ndetse ko atazi n’uburyo rwahageze ngo n’ikimenyimenyi ngo ni we wagiye gufungurira abapolisi baje kubafata.

Yagize ati “Iyo nza kuba nzi ko iwanjye hari urumogi ntabwo nari gufungurira Polisi ntabanje gusibanganya ibimenyetso.”

Naho mu gusanganwa urumogi mu maraso, Jay Polly yavuze ko ari uwo yanyoye kera ariko ko ubu adaheruka kurukoza ku munwa kuko yaruretse muri Nyakanga 2020 ubwo yakoraga impanuka agakomereka amaraso akanga gukama.

Uyu muraperi wabisobanuraga nk’ubizobereyemo, yavuze ko babapimye inkari aho kubapima amaraso nyamara ngo iyo bakoze ikizamini cy’inkari bashobora kubona urumogi umuntu yanyoye cyera mu gihe mu maraso ho babona uwarunyoye mu gihe cya vuba.

Yongeye kuvuga ko bagambaniwe

Jay Polly wakunze kuvuga ko we na bagenzi be bafashwe ku kagambane k’umuntu, yavuze ko hari uwitwa Kaboko bafataniwe iwe ariko we akaba adafunze nyamara na we yaronywereye urumogi iwe.

Jay Polly yavuze ko uyu Kaboko aherutse no kumutumaho Abapolisi amusaba imbabazi ko atari agambiriye ko ari we ufatwa.

Jay Polly na bagenzi be basaba kurekurwa, babwiye Urukiko ko indi mpamvu bashingiyeho ubu bujurire bwabo ari ukuba bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko igihe bivugwa ko bafatiwe atari cyo.

Bavuga ko batawe muri yombi tariki 23 Mata 2021 bagezwa imbere y’Ubushinjacyaha tariki 29 Mata 2021 nyamara icyo gihe iminsi igenwa n’amategeko yari yararenze.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko batawe muri yombi 25 Mata 2021 mu gihe ba Jay Polly bavuga ko hari n’inkuru yanditwe ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda ivuga ko batawe muri yombi ku wa 23 Mata.

Ubushinjacyaha butavuze byinshi, bwo bwasabye ko impamvu zose zitangwa n’uruhande rw’abaregwa zidafite ishingiro, busaba Urukiko kuzazitesha agaciro rukagumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Photo : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA