Abahanzi 13 babahuriye mu ndirimbo bise ’Joe Wacu’ ikubiyemo ubutumwa bwo guha icyubahiro nyakwigendera Ambasaderi Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana.
Ni indirimbo bise Joe Wacu irimo abahanzi 13 barimo abasanzwe bafite izina rikomeye mu Rwanda.
Abo ni Intore Massamba, Platini, Christopher, King James, Butera Knowless, Yvan Buravan, Jules Sentore, Mani Martin, Tonzi, Alyn Sano, Patrick Nyamitari, Chris Hat, na Christian Mugunga.
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho, itangira hagaragaramo ifoto ya Joseph Habineza akiri uruhinja ateruwe n’ababyeyi be.
Itangizwa na Mani Martin aho atangira agira ati “Habineza ineza yawe ntiyahera,…”
Iyi ndirimbo ifite inyikirizo igira iti “Joe wacu.” Ikomeza aho King James agira ati “guca bugufi, kuvugisha ukuri biri mu byo twakwigiyeho. Kunoza isezerano kubaha buri umwe ni umurage udusigiye. Ruhuka mu mahoro nshuti y’urubyiruko...”
Ni indirimbo yakozwe ku gitekecyerezo cya Studio yitwa Ishusho iyoborwa na Muyoboke Alex watangaje ko bayikoze mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Joseph Habineza.
Muyoboke atangaza ko Joseph Habineza yabaniye neza abahanzi ku buryo buri wese wabashije gukorana na we afite icyo azamwibukiraho.
Ati “Kuba iyi ndirimbo yakozwe igahurizwamo abahanzi bangana gutya, ni ikimenyetso cy’uko bazirikana ineza yabagiriye n’ibihe byiza bagiranye.”
Ni indirimbo ifite iminota 7’:51’’ igaruka ku bugwaneza n’imyitwarire byaranze Joseph Habineza wabaye Umunyapolitiki wakunzwe n’ingeri zinyuranye.
UKWEZI.RW