Ibyamamare birimo Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo, Ruhumuriza James uzwi nka King James na Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo bari bamaze iminsi bari mu maboko ya Polisi, barekuwe nyuma y’iminsi 5.
Aba basitari basanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bafashwe tariki 29 Nyakanga 2021 mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.
Bavugaga ko bari bagiye muri ako karere mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihe Polisi yo isobanura ko bafashwe bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, barekuwe nyuma yo kwigishwa no kugirwa inama zo gukomeza kwirinda COVID-19.
Shaddy Boo akiva muri gereza yanditse kuri Instagram agaragaza ko yongeye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ntuzigere unkubita mu gihe ndi hasi, kubera ko igihe nzabyuka uzahura n’ibibazo. Nagarutse.”
Bose bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.