Kimenyi Yves umunyezamu ukomeye mu Rwanda, yafashwe na Polisi y’u Rwanda kubera gukora ibirori bizwi nka Baby Shower yakorewe umugore we Miss Muyango witegura kumubyarira umwana.
Uyu munyezamu wa Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yari aherutse kugaragara mu mafoto n’amashusho yafatiwe muri ibyo birori byo kwitegura umwana bizwi nka Baby Shower.
Ubwo ngo ibirori byabaga, bwakeye Kimenyi Yves afatwa na Polisi y’u Rwada kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 arimo n’ahagarika ibirori byo mu ngo.
Ibirori byo kwitegura umwana wabo bigaragara ko byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka umwana.
Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko Kimenyi Yves yafashwe ariko ko n’abandi bose bitabiriye biriya birori ngo bitinde bitebuke, barafatwa.
Yagize ati “Kimenyi Yves we yafashwe ariko turabasezeranya ko buri wese wari muri biriya birori azafatwa.”
Kimenyi Yves arakorerwa ibindi bikorerwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 birimo gucibwa amande.
UKWEZI.RW