AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kimenyi yifurije isabukuru Miss Muyango amwizeza urukundo rutazigera rucogora

Kimenyi yifurije isabukuru Miss Muyango amwizeza urukundo rutazigera rucogora
19-03-2021 saa 10:41' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1673 | Ibitekerezo

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Kimenyi Yves yavuze ibigwi uyu mukobwa bakundanye igihe, avuga ko yamubereye umugisha kuva batangirana urugendo rw’urukundo.

Ubu butumwa burebure, Kimenyi Yves avugamo ko Miss Muyango yamubereye byinshi byiza byatumye ubuzima bwe bugenda neza.

Yagize ati “Warakoze kuza mu buzima bwanjye, ukankunda, ukanyumva. Washoboye kunkomeza aho nendaga kugwa, watumye nimenya bihagije.”

Ubu butumwa burebure, bukomeza bugira buti “Warakoze kwemera kumbera umugore unyifuriza ibyiza ukananshyigikira. Iyo utaza kuhaba mba naratakaje ikintu kinini ku Isi.”

Asoza amuha isezerano rikomeye agira ati “Ndagusezeranya ko utazigera wicuza kuba warankunze, nzaguma ku ruhande rwawe kugeza ku munota wa nyuma.”

Iyi couple iri muri zimwe z’ibyamamare zikunze kwerekana urukundo rwazo, imaze imyaka ibiri mu rukundo ndetse ikaba yarateye intambwe ya mbere yo kuzabana nk’umugore n’umugabo dore ko Kimenyi Yves aherutse kwambika impeta uriya mukobwa amusaba kuzamubera umugore, undi na we akabimwemerera.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA