Nyuma y’iminsi micye bibarutse umwana wabo w’imfura, Butera Jeanne D’Arc uzwi nka Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, batangaje amazina bise umwana wabo w’umukobwa, amazina bigaragara ko ashingiye ku buringanire bw’aba babyeyi.
Mu gihe bimenyerewe ko Se w’umwana ari we ushobora guha umwana we rimwe mu mazina ye, si ko byagenze kuri Knowless na Clement kuko umwana wabo bamwise amazina y’ababyeyi be bombi, bigaragaza ko bacengewe n’ihame ry’uburinganire.
Knowless na Clement bombi bagaragaje ibyishimo batewe n’uyu mwana wabo, bashimira Imana bahita banatangaza amazina ye. Bagaragaje bimwe mu bice by’umubiri w’umwana ariko birinda kwerekana isura ye, maze bagira bati : "Ishimwe Or Butera, Nyagasani umuryango wacu uzahora ugushimira ku bw’iyi mpano y’agaciro gakomeye. Nyagasani ndagusaba ubwenge, umuhati n’ubushobozi bwo kumurera uko bikwiye."
Kugeza ubu Knowless na Clement ntibaragaragaza isura y’umukobwa wabo Butera Or Ishimwe
Bagaraje kandi umurongo wo muri Bibiliya ujyanye n’ishimwe ryabo, uwo ukaba uboneka muri Zaburi y’127 kuva ku murongo wa 3 kugeza ku murongo wa 7. Aha hagira hati : "Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga. Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera. Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye, Abameze batyo ntibazakorwa n’isoni, Uko bazavuganira n’abanzi babo mu marembo."