AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kwinjira mu gitaramo cya KNC na Yvonne Chaka Chaka hari n’abazishyura 400,000Frw

Kwinjira mu gitaramo cya KNC na Yvonne Chaka Chaka hari n’abazishyura 400,000Frw
14-04-2018 saa 13:36' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5380 | Ibitekerezo

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, umwe mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, ari gutegura igitaramo azamurikiramo alubumu ye nshya ‘Heart Desire’ yatumiyemo umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka aho ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ari akayabo harimo n’abazishyura ibihumbi 400Frw.

KNC wamamaye mu nk’umuhanzi, umunyamakuru umukinnyi w’amafilimi ndetse akamenya kwamamaza azakora iki gitaramo cy’amateka kuwa 27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) ahazwi nko muri Camp Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba mu ijoro ryo kuwa 27 Nyakanga, ni amafaranga 20,000Frw ku bazicara ahasanzwe ndetse na 30,000Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro. Gusa kuri ibi byiciro hari uburyo budasanzwe bwo kugabanyirizwa ibihumbi bitanu ku muntu uzagura itike mbere y’umunsi igitaramo kizaberaho.

Nk’uko byakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’uyu mugabo usanzwe ari n’umuyobozi wa TV na Radio1, ngo hari ubundi buryo bwo kugura amatike y’abantu 8 bazicara ku imeza imwe aho aba bazishyura ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400,000Frw).

Iki gitaramo giteganyijwe kuba mu kwezi kwa Nyakanga kandi ngo uretse uyu muhanzikazi Yvonne Chaka Chaka wakanyujijeho uzaba yagitumiwemo hari n’abahanzi ba hano mu Rwanda bazifatanya na KNC, abo ngo bakazagenda batangazwa umunsi ku munsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA