Umuhanzi Gaga Jean Bosco [Lion Gaga], yashyize hanze indirimbo yise ‘Rekura Amazi’ yateje impaka kubera ko irimo amagambo yiganjemo ayo mu mujyo nk’uwo abandi bahanzi bamaze iminsi biharaje ; benshi bise kuririmba ‘ibishegu’.
Uyu muhanzi usanzwe aririmba mu njyana ya Reggae asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo iyitwa ‘Ba Intwari’ yigeze gukorera amashusho arimo abakobwa bambaye nk’uko abanyarwandakazi bo ha mbere bambaraga.
Uyu musore w’imyaka 33, yatangiye umuziki mu 2012, yavuze ko yatekereje indirimbo ye nshya yitwa ‘Rekura Amazi’ nyuma y’ubusabe bwa benshi bamusabaga kuririmba indirimbo y’urukundo.
Reba ikiganiro twagiranye na Lion Gaga
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushaka kwerekana udushya bajya bakorerwa bamwe ntibarire ; avuga ko atari ibyo mu muco nyarwanda.
Ati “Guhimba indirimbo nabikuye ku gutungurwa kujya gukorerwa abakobwa ntibarire kandi mu muco nyarwanda umukobwa utarira aba ari inkunguzi. Ubutumwa burimo ni ugushishikariza abakobwa kwerekana amarangamutima yabo bakarira, mu gihe biri ngombwa.”
Abajijwe ukuntu yahuje amarira n’amazi cyangwa se uko umuntu yasomeza umuneke igikoma avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko abantu bose bagenewe iyi ndirimbo atekereza ko bumva ikinyarwanda.
Gusa avuga ko nk’umuririmbyi wa Reggae imbuto azikunda kurusha inyama, avuga ko kandi impamvu yavuze igikoma ari uko aho guha umukunzi wawe inzoga zizamwica wamuha igikoma kuko cyubaka umubiri.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo hari aho agaragara ari gukorakora umukobwa bari mu gitanda. Mu bindi bitero naho hari aho abwira uyu mukobwa ari kuririmbira ko amuha umuneke (washushanywa nk’igitsina cy’umugabo), maze akamumirisha n’igikoma (amasohoro y’umugabo).
Reba ikiganiro twagiranye na Lion Gaga
Reba hano indirimbo ya Lion Gaga yise ’Rekura Amazi’