Umunyamakuru akaba anafite kompanyi ireberera inyungu z’abahanzi, Murindahabi Irene bakunze kwita M. Irene, aratangaza ko Label ye yatandukanye na Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu musore winjiye mu byo kuzamura impano z’abahanzi bataramenyekana, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021, MIE ari na yo yakoranaga na bariya bahanzi, yamaze gutandukana na bo.
Murindahabi Irene ntabwo yigeze atangaza icyatumye asesa amasezerano yari afitanye n’aba bana b’abakobwa bamaze kwiharira igikundiro mu muzika wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu gihe bari bamaranye, yabafashije gukora indirimbo eshatu. Iya mbere ni Nahawe Ijambo yakunzwe n’abatari bake, Papa ndetse na Adonai baherukaga gushyira hanze.
Aba bakobwa bakiri bato, bari mu bagezweho muri iyi minsi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kwamamara kwabo babikesha M. Irene watumye impano yabo imenyekana.
UKWEZI.RW