Umunyamakuru Kasirye Martin uzwi nka MC Tino wari umaze amezi atatu akorera Radio y’Iburengerazuba yitwa Country FM, yayisezeyeho.
Uyu musore wakoze ku maradiyo atandukanye mu Rwanda akaba ari n’umwe mu bazi gususurutsa abantu, yasezeye kuri iyi Radio yatangiranye na yo dore uko ubwo iriya radiyo yatangiraga ibigairo MC Tino ari mu banyamakuru batangiranye na yo.
Uku gusezera kwa MC Tino kwamenyekanye ubwo yandikaga ubutumwa muri gruope ya WhatsApp ihuriyemo abakozi b’iriya radiyo, abasezeraho.
Yagize ati “Nk’uko benshi muri mwe babizi ngiye kuva ku mwanya w’ushinzwe ibiganiro ndetse sinzongera gukora ikiganiro Country FM Breakfast kuva kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021.”
Yakomeje avuga ko ari ibintu bibabaje gusezera ku bakozi bagenzi be kuko bamubereye inshuti mu gihe gito bari bamaranye.
Ati “Sinababwira ukuntu nishimiye kuba twarakoranye, n’ubushuti twubatse mu gihe gito twari tumaze dukorana.”
Akomeza agira ati “Sinzibagirwa ibihe byiza twagiranye. Bibaye ngombwa ko ntandukana na Country, gusa ntabwo ubushuti bwacu bwarangiye. Mufite nimero zanjye, ntimuzagire ikibazo cyo kumpamagara kandi nanjye nzakora nk’ibyo.”
Nduwimana Jean Paul washinze iriya Radiyo, yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba MC Tino.
Ati “Abantu bumve ko nta gishya cyabaye, erega ni uko abantu batanazi n’amasezerano twagiranye. Wenda ni ay’igihe gito cyangwa kinini.”
Mbere y’uko yerecyeza Iburengerazuba bw’u Rwanda, MC Tino yari Umunyamakuru wa Royal FM ikorera mu Mujyi wa Kigali akaba yari yatangaje ko yemeye gukorana na Country FM kuko bari bamweretse umurongo wayo akumva arawukunze.
UKWEZI.RW