AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

MINISPOC irakangurira abahanzi kugira uburenganzira ku bihangano byabo

MINISPOC irakangurira abahanzi kugira uburenganzira ku bihangano byabo
29-03-2018 saa 10:29' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 592 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ndetse n’urugaga rw’abahanzi nyarwanda bari mu bukangurambaga bwo kwigisha abahanzi kugira uburenganzira ku bihangano byabo babyandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kubibyaza umusaruro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018 mu karere ka Musanze abahanzi bahuguwe uko bakandikisha ibihangano byabo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kugirango igihangano runaka cyemererwe kandi kigire nyiracyo.

RDB kandi yanaboneyeho kwibutsa abahanzi ko igihangano kitanditse kiba kitagira nyiracyo uzwi, ari nayo mpamvu bikiri ingorabahizi kugira icyo bibinjiriza.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge Mukarusine wanahuguye abahanzi yabasabye gukanguka bakandikisha ibihangano byabo ngo kuko ari yo nzira yo kubibyaza umusaruro.

Ati "Umuhanzi kugirango abone umusaruro mu gihangano cye agomba kucyandikisha mu rwego rwo kugiha agaciro , akamenya itegeko rimurengera. Ubu bukangurambaga n’ikintu cy’ingenzi cyane turasaba abahanzi bumveko leta yifuza iterambere ryabo kuko ibihangano ari umutungo nk’iyindi yose bareke kubikora nk’abarimo gukina babibyaze umusaruro. Ubu inzego zose za Leta zarahagurutse kugirango tubihe agaciro. "

Tuyisenge uyobora urugaga rw’abahanzi nyarwanda yavuze ko bagihura n’ibibazo bikomeye byo kwibana indirimbo ariko ashimangira ko uburyo bwo kwandikisha ibihangano ni bwitabirwa iki kibazo kizaba amateka.

Yagize ati " Twebwe nk’urugaga rw’abahanzi nyarwanda iyo duhuye n’icyo kibazo twegera impande zombi bakaganira mbere yuko bijya ahandi batakumvikana twiyambaza abanyamategeko uburenganzira bukubahirizwa.Iki ni ikibazo duhura nacyo buri munsi ariko uburyo bwo kwandikisha ibihangano ni bwitabirwa, birumvikana ko ibi bibazo bizacika. "

Tuyisenge yakomeje avuga ko uburyo bwo kwandikisha ibihangano buzafasha abahanzi kwinjiza amafaranga bitume umuziki utera imbere kurusha uko byari bimeze mbere kandi binatume na gahunda y’igihugu yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda) ikomeza gutera imbere.

Bamwe mu bahanzi baganiriye n’itangazamakuru nabo bavuze ko bajya bahura n’ikibazo cyo kwibwa ibihangano byabo n’abandi bahanzi bagenzi babo ariko banagaragaza impungenge ko kwandikisha ibihangano bivunanye ko bisaba guhora usirisimba kuri RDB kandi hari abahanzi baturuka kure n’ubushobozi bukaba ari buke .

Umuyobozi muri RDB ushinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, Mukarusine

Tuyisenge uhagarariye urugaga rw’abahanzi yashimangiye ko kwandikisha ibihangano byabo bizabagirira umumaro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA