AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mariya Yohana, Munyanshoza na Senderi mu bazafaha Bonhomme mu gitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’

Mariya Yohana, Munyanshoza na Senderi mu bazafaha Bonhomme mu gitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’
3-07-2020 saa 14:25' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 872 | Ibitekerezo

Abahanzi bakomeye hano mu Rwanda by’umwihariko abazwi mu ndirimbo zigaruka ku mateka y’u Rwanda bazafasha Bonhomme mu gitaramo yise Inkotanyi ni Ubuzima giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu binyuze kuri Televiziyo na YouTube.

Iki gitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, aho kiratambuka mu buryo bwa ’Live’ kuri BTN TV ndetse no ku rukuta rwa YouTube rw’umuhanzi Bonhomme [Bonhomme Rwanda Official].

Iki gitaramo kizaba abahanzi bacuranga mu buryo bwa Live giteganyijwe gutangira I saa mbiri kugeza saa sita z’ijoro.

Bonhomme yashyize hanze urutonde rw’abahanzi baramufasha muri iki gitaramo barimo Mariya Yohana, Munyenshoza Dieudonne, Senderi Hit, Nkurunziza [Majimaji], Eric Rukundo ndetse na Nyirinkindi.

Uyu muhanzi aherutse kubwira UKWEZI ko bitewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19, bityo ibikorwa by’imyidagaduro bikaba byarahagaze, iki gitaramo cye kizatambuka kuri Televiziyo.

Reba hano ikiganir twagiranye na Bonhomme


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA