AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Meddy aravugwaho kuba agiye kwiyegurira Gospel agasezerera burundu indirimbo z’Isi

Meddy aravugwaho kuba agiye kwiyegurira Gospel agasezerera burundu indirimbo z’Isi
22-12-2021 saa 11:41' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1298 | Ibitekerezo

Umuhanzi Meddy yatangaje ko agiye gutangira urugendo rushya muri muzika ye, bikaba bikekwa ko yaba agiye gutangira kuririmba indirimbo z’Imana gusa nk’uko byatangajwe mu minsi yashize.

Mu butumwa yacishije ku muyoboro wa YouTube, Meddy yanditse ko agiye gutangira urugendo rushya mu muziki we, ndetse ateguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya.

Yagize ati “ Urupapuro rushya mu rugendo rwanjye rwa muzika ruratangiye. Mwarakoze kuri uru rugendo twakoranye mwitegure indirimbo nshya zihariye.”

Ubwo Meddy yakoraga ubukwe muri Kamena uyu mwaka, byavuzwe ko nyuma y’indirimbo ebyiri yahimbiye umugore we, azahita atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Icyo gihe kandi nibwo Meddy yatangaje ko yakiriye agakiza yahindutse icyameremwe gishya. Ndetse ntahwema kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize aherutse guhindura imyirondoro ye kuri YouTube yandika ko ari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Bivugwa ko mu minsi ishize hari igitaramo yatumiwemo mu Rwanda ariko arabyanga.

Mbere y’uko atangira urugendo rwo kuririmba indirimbo zisanzwe Meddy yakoraga izo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ye yise Ungirira Ubuntu ni imwe mu zakunzwe cyane.

Ubwo yageraga muri Amerika yakoze izindi ndirimbo zihimbaza Imana zirimo Holy Spirit, Ntacyo Nzaba yakoranye na Adrien Misigaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA