AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mike Karangwa na we yerekeje kuri Vision FM asangayo Tidjara

Mike Karangwa na we yerekeje kuri Vision FM asangayo Tidjara
28-01-2021 saa 09:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7316 | Ibitekerezo

Jean Michel Karanagwa uzwi nka Mike Karangwa na we yiyongereye mu banyamakuru bashya ba Radio Vision FM iherutse kwakira abanyamakuru bakomeye mu Rwanda barimo Tidjara Kabendera wavuye muri RBA.

Uyu mugabo uri mu banyamakuru bafite ubunararibonye buhanitse mu bijyanye n’imyidagaduro, agiye kuri Vision FM mu gihe yari amaze iminsi yumvikana kuri Radio B&B FM Umwezi mu kiganiro cy’imyidagaduro.

Yerekeje kuri iyi radio ikiri nshya ariko ikomeje kugaragaza ko ishyize imbere ibijyanye n’imyidagaduro dore ko iherutse guha ikaze abandi banyamakuru b’imyidagaduro nk’uyu Tidjara Kabendera ndetse na Rutaganda Joel.

Mike Karangwa avuga ko yiyemeje kujya kuri Vision FM nyuma yo kuganira na bo akumva bafite umurongo ujyanye n’icyerekezo cye.

Yabwiye Igihe ati “B&B FM-Umwezi ni radiyo nziza kandi ifite imbere heza, bafite gahunda nziza ariko bibanda ku mikino ku kigero cyo hejuru, urabizi ko imikino atari ikintu niyumvamo cyane. Nifuzaga ahantu bakora imyidagaduro ku kigero cyo hejuru mu rwego rwo kubaka uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.”

Mike karangwa usanzwe azwiho ubusesenguzi by’umwihariko mu bijyanye n’imyidagaduro, azajya akora ikiganiro cya Nijoro kizajya kiba kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA