Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe ari i Kigali aho yaje gufatanya n’abo babana muri Nyampinga Foundation mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kugira ‘Ubumuntu’.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe na ba Nyampinga buzarangira umuntu umwe yegukanye igihembo cya $1000, abikesha gukora igikorwa cy’urukundo agikorera abatishoboye muri ibi bihe.
Ni igikorwa cyatekerejwe n’aba bakobwa bagiye bambikwa ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bagamije gukangurira abantu kugirira neza abandi nk’indangagaciro y’urukundo ikwiye kuranga buri wese.
Miss Akiwacu yari amaze igihe abarizwa mu Bufaransa aho yagiye gukomereza amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ndetse akaba aherutse gutangaza ko yayarangije yanabonye impamyabumenyi.
I officially obtained my master's degree in digital mktg n I always thought tht my graduation would be the end of something,but it's just a start to a brighter future,to share my knowledge with those who need it most n to prove to myself that I've come this far for a valid reason pic.twitter.com/RM3bYtZwos
— Colombe Akiwacu (@colombeakiwacu) December 10, 2020
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, nibwo uyu Nyampinga yumvikanye mu kiganiro kuri Kiss Fm aho yasobanuraga ibijyanye n’ubu bukangurambaga bwabo bwa ‘Ubumuntu’.
Muri rusange ababarizwa muri Nyampinga Foundation ni Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.
Miss Akiwacu ari mu Rwanda aho yaje mu bukangurambaga bwa ’Ubumuntu’
Mu kiganiro yari kumwe na Miss Nishimwe ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020
Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe aherutse gutangaza ko yamaze kubona ’Masters’