AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Aurore yashyize yerura ko yatandukanye na Mbabazi Egide

Miss Aurore yashyize yerura ko yatandukanye na Mbabazi Egide
22-02-2021 saa 08:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2771 | Ibitekerezo

Nyampinga w’u Rwanda wa 2012, Miss Aurore Mutesi Kayibanda yeruye ko urukundo rwe na Mbabazi Egide bari barasezeranye nk’umugore n’umugabo mu mategeko, rwarangiye gusa yirinda kugira byinshi abivugaho.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy umaze iminsi akora ibiganiro kuri Instagram, ubwo yamubazaga ku bimaze iminsi bivugwa ko urukundo rwe na Mbabazi Egide rushobora kuba rwararangiye.

Nta magambo menshi yabivuzeho, gusa yabuze ko ayo makuru ari impamo, ko we na Mbabazi Egide babonye urukundo rwabo rudashobora gukomeza bagahitamo kurushyiraho iherezo.

Yavuze ko amakuru arambuye azaba ari mu gitabo ari kwandika kizaba gikubiyemo inzira y’urukundo mu buzima bwe ndetse n’urwe na Mbabazi Egide bari barasezeranye.

Byari bimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru binyuranye byagiye bitambutsa inkuru zishingiye ku kuba bariya bombi batagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram ndetse ko basibye amafoto ya buri umwe.

Gusa Aurore Kayibanda uherutse kugirana ikiganiro n’abantu kuri instagram yari yabajijwe kuri iki kibazo ariko ntagisubize.

Ubwo hari uwamubazaga ko atagikurikira Mbabazi kuri Instagram, Miss Aurore, yamusubije na we amubaza agira ati “Gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bisobanuye niba abantu bari mu rukundo cyangwa batarurimo ?”

Mu mategeko aba bombi bari baramaze gutera intambwe ibinjiza kuba umugore n’umugabo kuko muri Nyakanga 2018 bari basezeranye imbere y’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse Egide Mbabazi akaba yari yarambitse impeta Miss Aurore amusaba kumubera umugore undi akabimwemerera.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA