AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Miss Mwiseneza Josiane yahishuye ukuri ku mafoto amugaragaza yakoze ubukwe

Miss Mwiseneza Josiane yahishuye ukuri ku mafoto amugaragaza yakoze ubukwe
7-09-2021 saa 09:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3333 | Ibitekerezo

Nyampinga wagaragarijwe igikondiro muri Miss Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane yahishuye ukuri ku mafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ikanzu isanzwe imenyerewe ku bakobwa bakoze ubukwe. Mwakwibaza muti byifashe gute ?

Ni amafoto yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Miss Mwiseneza Josiane yambaye ikanzu igaragaza umuntu wakoze ubukwe, benshi bahise bemeza ko ubukwe bwe bwavuzwe kuva mu minsi ishize bwaba bwabaye.

Miss Josiane yahishuye ko nta bukwe yakoze ahubwo ko ari amashusho ya film akinamo yitwa True romance.

Ati "Iriya kanzu nyine nk’uko babibonye y’ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n’ibintu nakinnye ni ibintu n’ubundi biri byo filime yitwa ’True Romance’."

Yakomeje agira ati "Filime itangira nakoze ubukwe n’undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk’abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakunda bahura nazo duhura n’imbogamizi nyine zigoye cyane "

Agaruka ku mubano we na fiance we, Tuyishimire Christian, yavuze ko nta kibazo kirimo ndetse na we ameze neza, ko ibyavuzwe ko ubukwe bwabo bwapfuye ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati "Inkuru zavuzwe nta n’imwe irimo y’ukuri kuko ni nayo mpamvu nabihoreye, narabaretse twembi twabigiyeho inama turavuga ngo reka tubyihorere bivugwe bisakuze".

Hashize umwaka urenga yambitswe impeta ya fiançailles (yayambaye muri Kanama 2020), gusa ahamya ko najya gukora ubukwe abantu bazabimenya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA