AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Mwiseneza bamuteye umugongo, uwamwambitse impeta agiye kurushinga n’undi mukobwa

Miss Mwiseneza bamuteye umugongo, uwamwambitse impeta agiye kurushinga n’undi mukobwa
23-11-2021 saa 16:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3816 | Ibitekerezo

Nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane wambitswe impeta n’umusore muri 2020 ariko ibyabo bikarangirira aho, ubu ntakibanye n’uriya musore kuko agiye gushaka undi mukobwa.

Uyu musore witwa Tuyishimire Christian akomeje gutungurana yerekana umukobwa yihebeye ku mbuga nkoranyambaga ndetse amakuru avuga bari mu myiteguro yo kubana.

Tuyishimire Christian ubwe yivugira ko uriya mukobwa bakundanye kuva muri 2018, ati “Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe. Inkuru y’urukundo rwa nyarwo. Birabaye.”

Nyamara uyu musore yari yambitse impeta Mwiseneza tariki 15 Nzeri 2018 ku buryo byatumye bamwe bibaza niba yaramwambitse iriya mpeta ari mu rukundo n’uriya mukobwa.

Hari n’abarenga ibyo, bakibaza niba uriya musore yarishakiraga kwamamara cyane ko Miss Mwiseneza ari umukobwa uzwi na benshi dore ko yanabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda ya 2019.

Na none kandi amafoto menshi Tuyishimire yari ahuriyeho na Miss Mwiseneza Josiane yarayasibye kuri konti ye ya instagram ubu baka bemeza ko ibyabo byabaye amateka mu gihe ubwo Miss Mwiseneza yari yasazwe n’ibyishimo ubwo yambikwaga impera n’uriya musore.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA