AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Miss Rwanda 2018 : Umukobwa waje kuri moto agiye mu mwiherero yavugishije benshi –Amafoto

Miss Rwanda 2018 : Umukobwa waje kuri moto agiye mu mwiherero yavugishije benshi –Amafoto
10-02-2018 saa 12:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 15274 | Ibitekerezo

Ubwo abakobwa 20 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda baturukaga hirya no hino mu miryango yabo berekeza I Kigali ku biro by’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC), Umutoniwase Anastasie waje kuri moto yatangariwe bikomeye dore ko abakobwa bagenzi be bahatanira iri kamba ntan’umwe wigeze akoresha ubu buryo mu kugera hano.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018, ari nabwo aba bakobwa bagombaga guhaguruka I Kigali bajya I Nyamata kuri Golden Turip Hotel aho bagiye kumara igihe cy’Ibyumweru bibiri bari mu mwiherero (Boot Camp).

Uyu mukobwa yabaye nk’utunguye abantu dore ko ariwe wenyine waje ateze moto mu gihe abandi bakobwa bose bagiye baza n’imodoka ziri mu moko atandukanye harimo n’abateze Tax Voiture.

Bamwe mu babonye uyu mukobwa yateze moto mu gihe abandi bagenzi be bari baje babyiteguye ndetse bamwe banashatse amamodoka abazana dore ko abenshi bari baje baherekejwe n’abo mu miryango yabo, baketse ko Anastasie yakoze ibi mu rwego rwo kugaragaza ukwicisha bugufi.

Tugarutse kuri bimwe mu byakomeje kuranga Anastasie muri iri rushanwa.

Umutoniwase Anastasie, akomoka mu karere ka Muhanga, ni umwe mu bakobwa 14 bari bemerewe guhatana mu Ntara y’Amajyepfo aho muri aba bakobwa hakomejemo 10 nawe akaba yari umwe muri abo.

Ubwo yari mu ijonjora ryo muri iyi Ntara, Umutoniwase Anastasie yari yambaye numero 8 aho yaje kugera imbere y’abagize akanama nkemurampaka akabazwa ibibazo bitandukanye birimo n’icyagiraga giti “Nk’Abanyamahanga bifuza gusura u Rwanda, bageze mu Ntara y’Amajyepfo wabatembereza he ?

Icyo gihe yasubije agira ati “Nabatembereza hano mu karere ka Huye kuko niho hari ibintu nyaburanga kandi bibumbatiye amateka yacu nk’abanyarwanda”

Abajijwe niba I Muhanga ari naho akomoka nta bihaba, Anastasie yagize ati “I Muhanga haba imisozi myiza inogeye ijisho naho nabajyanayo gusura iyo misozi”

Ubwo yari mu majonjora ya nyuma ari nayo yatoranyirijwemo abakobwa 20 bari guhatanira iri kamba, Umutoniwase Anastasie uhagarariye Intara y’Uburasirazuba muri iri rushanwa yabajijwe ikibazo n’abagize akanama nkemurampaka ikibazo cy’icyo kuri we abona nk’inkingi imwe mu muco Nyarwanda ifite akamaro, Anastasie yavuze ko kuri we inkingi yo kwihesha agaciro ari yo abona nk’ifite akamaro.

Kugeza ubu Umutoniwase Anastasie, ufite numero 31 muri iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ni umwe mu bakobwa 20 bari kubarizwa I Nyamata muri Golden Turip aho bari mu mwiherero ugomba kumara Ibyumweru bibiri bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwigishwa umuco, indangagaciro ziranga ba Nyampinga, amateka y’u Rwanda n’andi masomo atandukanye

Amafoto ya Umutoniwase Anastasie mu bihe bitandukanye ari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018

Amafoto ya Umutoniwase Anastasie agiye muri Boot Camp

AMAFOTO : Mugabo Paccy


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA