Umutoniwase Anastasie wagiye kuri moto ubwo yavaga iwabo yerekeza ku biro by’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC), aho yari ajyanye na bagenzi be mu mwiherero, yambitswe ikamba ry’umukobwa wakunzwe n’imbaga nyamwinshi muri iri rushanwa rya Nyampnga w’u Rwanda.
Ni mu birori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018, aho Uyu mukobwa wavugishije benshi yabaye Miss Populality rihabwa umukobwa wakunzwe ndetse akavugwa cyane mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda
Kuwa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018, ari nabwo aba bakobwa bagombaga guhaguruka I Kigali bajya I Nyamata kuri Golden Turip Hotel aho bagiye kumara igihe cy’Ibyumweru bibiri bari mu mwiherero (Boot Camp). Nibwo uyu mukobwa yabaye nk’utunguye abantu dore ko ariwe wenyine waje ateze moto mu gihe abandi bakobwa bose bagiye baza n’imodoka ziri mu moko atandukanye harimo n’abateze Tax Voiture.
Bamwe mu babonye uyu mukobwa yateze moto mu gihe abandi bagenzi be bari baje babyiteguye ndetse bamwe banashatse amamodoka abazana dore ko abenshi bari baje baherekejwe n’abo mu miryango yabo, baketse ko Anastasie yakoze ibi mu rwego rwo kugaragaza ukwicisha bugufi.
Ibi biri mu byatumye benshi barimo n’ibyamamare hano mu Rwanda bahagurukira gufasha uyu mukobwa aho bamwe bemezaga ko ariwe ukwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda, ndetse ibi bikaba byaratanze umusaruro ushimishije dore ko yabaye Miss Popurality
Miss Umutoniwase yambitswe ikamba na Miss Uwase Hirwa Honorine wari ufite iri kamba abikesha izina ’Gisabo’ naryo ryavuzwe muri Miss Rwanda 2017
Miss Umutoniwase yari afite benshi baje kumushyigikira bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bugaragaza ko azarwanya ibiyobyebwenge
Ubwo yagendaga na Moto byavugishije benshi