AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Rwanda 2019 : Minisitiri Mukabaramba nawe ashyigikiye Mwiseneza Josiane

Miss Rwanda 2019 : Minisitiri Mukabaramba nawe ashyigikiye Mwiseneza Josiane
5-01-2019 saa 13:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3106 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba, yagaragaje ko ashyigikiye Mwiseneza Josiane umwe mu bakobwa 37 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Mu butumwa yabinyujije kuri Twitter, Dr Mukabaramba, yanditse ati “Tumutore,”. Yabigararije ku butumwa uwitwa Ange Susuruka yashyize kuri Twitter avuga ko Mwiseneza ari we mahitamo ye kandi amushyigikiye.

Mwiseneza uza imbere y’abandi mu kuvugwa cyane muri Miss Rwanda ni nawe uyoboye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo y’itora ryo kuri internet. Afite ’Likes’ zibarirwa mu bihumbi 33 kuri Instagram n’ ibihumbi 11 kuri Facebook.

Mutoni Deborah umugwa mu ntege afite likes ibihumbi 30 kuri Instagram na 1 100 kuri facebook.

Mwiseneza Josiane na Mutoni Deborah bombi bahagarariye Intara y’Uburengerazuba.

Mwiseneza yatangiye kuvugwa cyane agikandagira ahabereye ijonjora ry’ibanze ndetse yahavuye yamaze kumenyekana kurusha bagenzi be ku buryo byatumye benshi bamuha amahirwe yo kuba Nyampinga wa Rubanda (Miss Popularity).

Dr Alvera Mukabaramba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA