AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Moses washinze Moshions yambika abakomeye agiye kubana n’umusore mugenzi we nk’abashakanye

Moses washinze Moshions yambika abakomeye agiye kubana n’umusore mugenzi we nk’abashakanye
1er-09-2021 saa 11:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 8818 | Ibitekerezo

Moses Turahirwa washinze inzu y’Imideri ya Moshions yambika abakomeye barimo umuryango wa Perezida Kagame Paul, yatangaje ko yemereye umusore mugenzi we kurushinga bakabana nk’abashakanye.

Uyu musore wakunze kuvugwaho ko ashobora kuba akundana n’abo bafite ibitsina bimwe ariko ntibijye hanze cyane, yanyujije ubutumwa kuri Instagram avuga ko yemereye undi musore mugenzi we ko bazabana nk’abashakanye.

Agiye kubana na Cedric Mizero na we uzwi mu ruganda rw’imideri mu Rwanda wanegukanye ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa yanyujije kuri status ya Instagram, Moses yanditse ubutumwa agira ati “Navuze Yego. Ngiye gushyingiranwa na Cedric kuko yamaze guteganyiriza iza bukuru zacu.”

Cedric Mizero na we wahise ashimangira iby’uru rushako rwabo rutegerejwe, yashyize kuri status ko hari itariki ntegura y’ibirori by’urushako rwabo ibizwi nka Save the Date.

Mu ruganda rw’imideri hakunze kuvugwamo ubutinganyi ariko bamwe mu barurimo bo bakabitera utwatsi mu gihe habaga hari ubatunze agatoki.

Uko imyaka igenda ishira, bamwe mu bakundana n’abo bafite ibitsina bimwe, bagenda batura imiterere yabo aho bavuga ko ari ko bisanze atari amahitamo yabo.

Urugero ni nk’inkuru yatambutse muri kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda, yatambutsemo n’amashusho ya bamwe mu bateye kuriya, bavuga bashiza amanga ko bakundana n’abo bahuje ibitsina mu gihe mu minsi yashize nta n’uwatinyukaga kubyatura ngo abivuge mu kinyamakuru.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA