Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2016, umunyamakuru Aimé Ndayisenga wa Radio 10 na TV 10, yasabye ababyeyi n’umuryango umukunzi we bahuje umwuga witwa Rose Nishimwe ukorera Royal TV, nyuma yo kumwemererwa aranamukwa mu birori by’imbonekarimwe byasusurukije inshuti n’imiryango.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Remera, Aimé Ndayisenga n’umuryango we urangajwe imbere n’umusaza wari wambariye kumusabira umugeni, berekeje mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi bamenyesha umuryango w’uyu mwari ko umuhungu wabo yashimye umugeni mu rugo rwabo, hanyuma baramukosha nawe arabakwera ibirori birinikiza ibyishimo bitaha muri uru rugo ruri hafi yo mu ijuru rya Kamonyi.
Nyuma y’ibyishimo byaranze uyu munsi, Aimé Ndayisenga na Rose Nishimwe wamaze kumubera umugore imbere y’amategeko, bazabihamya banasezerana imbere y’Imana tariki 3 Ukuboza 2016 muri Kiliziya ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Aimé Ndayisenga umaze imyaka 6 mu itangazamakuru, yaritangiriye kuri Radiyo y’abaturage ya Nyagatare muri 2010, muri 2011 akomereza kuri Radio Salus, ahava yerekeza kuri Radio 10 mu mpera za 2011 ndetse guhera muri 2013 kugeza ubu akora icyarimwe kuri Radio 10 na TV10. Umukunzi we Rose Nishimwe yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus, ahava ajya kuri Lemigo TV yaje guhinduka Royal TV aho akora mu ishami ry’amakuru.
AMAFOTO : Mjere Pictures Ltd. Contact 0788598530