Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abakobwa 14 n’abahungu babiri bafatiwe muri Silent Disco mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo, aho bose bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID19.
Aba bakobwa baherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza bari mu birori bya Silent Disco, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bantu bose uko ari 16 bafashwe kubera ko bakoreye ibirori mu rugo kandi binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.
Aba bakobwa nyuma yo gutabwa muri yombi bapimwe icyorezo cya Covid-19, ubu bategereje ibisubizo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bose baracibwa amande ya 25,000Frw, uwateguye ibi birori akazacibwa amande ya 200000Frw.
Amwe mu mafoto y’aba bakobwa n’abasore yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo bari bakoze ibi birori bya Silent Disco
Aba bakobwa bose bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho
Nonaha,#Rwandapolice irimo kwereka itangazamakuru abantu cumi n'abatandatu (16) bafashwe kubera ko bakoreye ibirori mu rugo kandi binyuranije n'amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 23, 2020