AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Chris Hat yasusurukije umuhango wo gutanga ibihembo bya ‘Isango na Muzika’

Mu mafoto : Chris Hat yasusurukije umuhango wo gutanga ibihembo bya ‘Isango na Muzika’
28-12-2020 saa 10:31' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 461 | Ibitekerezo

Umunyempano Chris Hat uri mu batagishidikanywaho kubw’ubuhanga afite mu kuririmba no gucuranga yaririmbye mu muhango wo gutanga ibihembo by’abahanzi n’abandi baba mu ruhando rw’imyidagaduro bakoze neza mu mwaka wa 2020, byatanzwe ku nshuro ya mbere na ISANGO STAR.

Ibi bihembo byateguwe na Radio&Televiziyo Isango Star ibinyujije mu kiganiro cyayo cyubatse izina rya ‘ISANGO NA MUZIKA’, mu rwego rwo gushimira by’umwihariko abahanzi n’abandi bose babarizwa mu ruhando rw’imyidagaduro.

Abashimiwe ni abahize abandi mu bahanzi bakora indirimbo muri rusange, abatunganya neza indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse n’abakinnyi ba sinema.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, byitabiriwe n’abahanzi batandukanye bagiye batsindira ibihembo, mu gihe uwaririmbye muri uyu muhango ari Chris Hat.

Gatare Jean Lambert wari uhagarariye ubuyobozi bwa ISANGO STAR, Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye n’abari bakurikiye iki gikorwa cyatambukaga kuri Radio na Televiziyo Isango Star ndetse no ku rukuta rwayo rwa YouTube, yashimiye by’umwihariko abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa.

Ati “Ni igikorwa kigamije kugaragariza abahanzi ko duterwa ishema no gukorana namwe, amavu n’amavuko ya ‘Isango na Muzika’ twabivuze kenshi ko duterwa ishema no kuzamukana n’abahanzi. Ntabwo twigeze turobanura kuko ari abahanzi bamaze kugera aho bagera n’abagitangira, twizera ko twese hari aho tuzagera.”

Gatare yashimiye kandi abanyamakuru ba Isango na Muzika by’umwihariko abarimo Ally Sudy na Mike Karangwa bari mu bazanye igitekerezo cy’iki kiganiro cya ‘Isango na Muzika kimaze imyaka myinshi gitambuka kuri ibi bitangazamakuru.

Abegukanye ibihembo barimo Bruce Melodie (Best male artist 2020), Alyn Sano (best female artist 2020), Juno Kizigenza (New artist2020), Igare ya Mico the Best (best song 2020), Israel Mbonyi (Best gospel 2020).

Harimo kandi Gratien Niyitegeka (Best actor 2020), Beatha Mukakamanzi (Maman Nick) wabaye (Best actress 2020), Producer Element (Best audio producer2020), Meddy Saleh (Best video director 2020), n’abandi.

Ibihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere na Isango Star binyuze mu kiganiro cy’imyidagaduro cya ISANGO na Muzika

Umunyempano Chris Hat niwe wasusurukije ibi birori mu muziki uryoheye ijisho

Israel Mbonyi yabaye umuhanzi mwiza w’izo kuramya no guhimbaza Imana ’Gospel’

Umunyamakuru Mike Karangwa (hagati) ni umwe mu batangije ikiganiro cya Isango na Muzika

Mico The Best yahawe igihembo cy’uko indirimbo ye ’Igare’ yabaye iy’umwaka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA