Umuramyi Mugisha Steven uri mu baririmbyi bakomeye ba Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo ‘Nzamuhimbaza n’izindi, yatangiye gukora umuziki wo kuramya no gihimbaza Imana nk’umuhanzi ku giti cye.
Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo guhamagarirwa ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo yaje kwinjira muri Korali ndetse n’amatsinda ariko nyuma aza no gutekereza gukora nk’umuhanzi ku giti cye.
Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko mu 2016 aribwo yinjiye mu muhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana aho yatangiriye mu matsinda nka Kingdom of God Ministries ndetse na korali yo ku rusengero.
Kuva mu 2019, nibwo yatangiye gukora indirimbo nk’umuhanzi ku giti cye ndetse ahita anashyira hanze indirimbo ye yise ‘Uri Imana’.
Reba hano indirimbo nshya ya Mugisha Steven
Kugeza ubu amaze gusohora indirimbo eshatu zirimo iheruka yitwa ‘Imirimo, Urukumbuzi ndetse n’iyo aheruka gukora yitwa ‘Ushobora byose’.
Mugisha yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse nyuma yo kubona ibihe Isi irimo bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya COVID19, ashaka kugaragaza ko Imana ishobora byose n’ubwo abantu baba barimo kunyura mu bikomeye kurenza ibi byorezo.
Yagize ati “Imana niyo iturinda mu buzima bwa buri munsi, ishoboye byose nta kiyinanira. Iyi ndirimbo nayanditse muri ibi bihe kuko numvaga Ubuntu bw’Imana aribwo bwo kutuba hafi.”
Indirimbo ‘Ushobora byose’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro ndetse uyu muhanzi avuga ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere azaba yamaze gushyira hanze amashusho yayo.
Reba hano indirimbo nshya ya Mugisha Steven