AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mukarujanga ukekwaho gukundana na Samusure yakomoje ku nkomoko amazina Kanyombya, Samusure, Nyinawambongo …

Mukarujanga ukekwaho gukundana na Samusure yakomoje ku nkomoko  amazina Kanyombya, Samusure, Nyinawambongo …
23-02-2019 saa 15:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6473 | Ibitekerezo

Filime Nyarwanda yagaragayemo abakinnyi barimo Mukarujanga, Kanyombya, Nyinawambogo, Samusure, Nzovu, n’ ayandi iri muri filime nkuru nyarwanda. Mujawamariya Hycenthe (Mukarujanga) yavuze ku nkomoko y’ ayo mazina n’ ingaruka kwitwa Mukarujanga byamugizeho.

Hycenthe ni umubyeyi w’ umwana umwe , uzi kuganira cyane , ukunda ijyana ya HIP UP by’ umwihariko agakunda umuhanzi Bull Dogg.

Filime yagaragayemo amazina afatiye ku mazina y’ ibisimba yakinwe muri 2007, irakundwa cyane kuko iri muri filime za mbere zari zikinwe mu Rwanda n’ Abanyarwanda ubwabo. Yakinwe Kinyarwanda igaragaramo abakinnyi bafite umwihariko mu muryango nyarwanda, barimo ababyibuhe, abagufi.

Mukarujanga Hycenthe yari arangije amashuri yisumbuye atarabona akazi ubwo iyi filime yakinwaga, nta kibazo yigeze agira ku mazina umwanditsi w’ iyi filime yahaye abakinnyi kuko yabonaga abakinnyi bayo bose bahuriye ku mazina afatiye ku bisimba.

Nyuma y’ umwaka umwe, ni ukuvuga muri 2008 izina Mukarujanga ryari rimaze kugera ahantu hose mu Rwanda no mu mahanga, ku rwego nyiri ukuryitwa atari yarigeze atekereza. Avuga ko kwamamara kwe byamugizeho ingaruka nziza zirimo no kuba n’ ubu abantu bakimubonamo impano yo gukina filime.

Mukarujanga avuga ko igitekerezo cyo kugira ngo aba bakinnyi bahurire ku mazina afatiye ku mazina y’ inyamaswa cyazanywe n’ umwanditsi w’ iyi filime.

Yagize ati “Yaravuze ngo ashobora gushyiramo izina ry’ umuntu akamukomeretsa ariko ikiza nta gisimba kizabigiraho ikibazo”

Mu kiganiro Mukarujanga yagiranye na televiziyo ikorera kuri internete X Large yavuze ko magingo aya mu bantu bakinanye hari umuntu wamubonyemo impano ukunda kumurangira ibiraka bijyanye na sinema.

Mukarujanga abanza gusa n’ utsinda uwo muntu ati “Nimuvuga rero(ibitwenge biramwica araseka), ndifashe ariko arahari. Nsanze muvuze byagaragara nabi…nyine kubera amakomenti yagiye abaho cyane abantu bashobora kuvuga ngo bya bintu twavugaga nibyo. Ese ubundi ntimwamumenye ? Ni Samusure kuko n’ iyo filime nagaragayemo muri 2013 niwe wambwiye, arabanza akansobanurira akambwira ngo ibiciro bimeze gutya eehhh”

Nubwo ariko abantu bakeka ko Kalisa Ernest (Samusure) akundana na Mukarujanga babishingiye k’ ukuntu bahuza urugwiro iyo bahuriye muri filime ari Mukarujanga avuga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA