AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muri Stade Amahoro naharirimbira ! Ikiganiro na Amb Habineza Joe wahoze ari Minisitiri

Muri Stade Amahoro naharirimbira ! Ikiganiro na Amb Habineza Joe wahoze ari Minisitiri
22-07-2020 saa 13:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2229 | Ibitekerezo

Kuva kuwa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe n’integuza y’uko Ambasaderi Habineza Joseph [Joe] agiye gushyira hanze indirimbo, bamwe babifata nk’urwenya abandi barabyishimira.

Ibitekerezo byagarukaga ku kuba Amb Habineza ari umugabo waranzwe kandi ukirangwa no gusabana n’abantu by’umwihariko urubyiruko ku buryo bitabatungura baramutse bamubonye mu ndirimbo ari kuririmba.

Amb Habineza Joe wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco, kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Radiant Yacu Ltd.

Amb Habineza avuga ko akiri umwana yakuriye muri korali na nyuma aza gucuranga muri Salus ari naho ahera avuga ko nta mpamvu yamubuza kuririmba cyane ko n’ubundi asanzwe yarigeze kuba umunyamuziki.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Amb Joe

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko hari abantu baje bamugezaho icyifuzo cy’uko bashobora gukorana indirimbo yumvise neza umushinga wabo asanga ari mwiza cyane nawe yemera gukorana nabo.

Uyu mugabo uvuga ko yigeze no gukina mu ikinamico Urunana, atangaza ko hari ikintu abona hano mu Rwanda cy’abantu badaha agaciro abahanzi kandi nabo ari abanyarwanda ndetse bafite uruhare rukomeye mu gushimisha abantu no kubigisha.

Yakomeje agira ati “Aha niho hari ikibazo ku banyarwanda, bakumva ko umuntu ukoze indirimbo cyangwa umuhanzi ari umuntu udafite ubuzima nk’ubw’abandi. Icyo kintu njyewe ndakibaza, ikibi ni uko naririmba ibintu bitesha agaciro ariko niba mfite ubutumwa ngomba gutanga ni gute ntaririmba ?”

Amb Joseph avuga ko abahanzi ari abantu nk’abandi ariko usanga mu muryango Nyarwanda hari abatumva ko abahanzi bafite agaciro n’uruhare rukomeye mu kubaka abanyarwanda.

Ati “Ubu ko tujya mu rusengero kuko abantu baririmba ? Ugasanga umuntu agiye muri korali ararimbye abantu bakamwubaha ariko yaririmba indirimbo izajya kuri radio ukabona bamuhaye akato.”

Yatanze urugero rw’igihe yari Minisitiri ubwo yigeze kujya mu Buyapana abantu bagacurangirwa n’uwari Minisitiri w’Umuco muri Brezil.

Amb Habineza avuga ko kuririmba atari ibintu azakora nk’akazi ariko igihe yumva yabonye uburyo ashobora no gukora izindi ndirimbo igihe cyose yumva bimurimo.

Abajijwe niba aramutse atumiwe mu gitaramo nk’umuntu uzaba afite indirimbo, Amb Habineza yavuze ko ari ibisanzwe kuko niba yarajyaga ku rubyiniro agiye kuvuga imbwirwaruhame yumva nta cyamubuza kujyaho agiye kuririmba.

Ati “Ko najyaga ku rubyiniro ngiye kuvuga imbwirwaruhame, ahubwo se kuririmba sibyo byoroshye ? Nibyo nakubwiye ikibi ni ukuvuga ngo nishe akazi kanjye, mu gihe iyo ndirimbo yamfasha mu kazi kanjye no kuri Stade Amahoro naharirimbira ni uko Guma Guma itagihari.”

Habineza Joseph, yarakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Muri Nzeri 2004 kugeza muri Gashyantare 2011 yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco, mu 2011- 2014 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria aho yavuye ajya kwihangira imirimo aza gushinga uruganda .

Reba hano ikiganiro twagiranye na Amb Joe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA