Abanyamakuru Munyengabe Murungi Sabin na Murindahabi Irene bashimiwe n’abagize Nyampinga Foundation binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Ubuntu Challenge’ bugamije gukangurira abaturarwanda n’abatuye Isi muri rusange kugira umutima w’urukundo n’ubumuntu.
Ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kugira ‘Ubuntu’ bwatangijwe n’Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda [Nyampinga Foundation].
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abagize iri huriro rya ‘Nyampinga Foundation’ rivuga ko aba banyamakuru babiri aribo batsinze muri ubu bukangurambaga nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe.
Miss Mutesi Jolly, umwe muri aba bagize ‘Nyampinga Foundation, yabwiye UKWEZI ko iki gikorwa cyari kigamije ubukangurambaga atari uguhatanira ibihembo.
Yavuze ko aba batoranyijwe bakunze kugaragara mu bikorwa by’ubumuntu babinyujije mu bitangazamakuru bakorera.
Murindahabi abinyujije mu gitangazamakuru akorera yagiye ashakira abantu batandukanye ubufasha barimo umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona Niyo Bosco, abana yagiye akura mu muhanda akabashyira mu ishuri kandi akagira uruhare mu gushaka ababishyurira n’ibindi byinshi.
Munyengabe nawe kandi abinyujije ku gitangazamakuru cye cya ISIMBI , yagiye atabariza abantu benshi bababaye bityo abamukurikira bagakusanya inkunga yo gufasha abo bantu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Nyampinga Foundation
Ubundi ‘Ubuntu Challenge’, ni igikorwa cyatekerejwe n’aba bakobwa bagiye bambikwa ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bagamije gukangurira abantu kugirira neza abandi nk’indangagaciro y’urukundo ikwiye kuranga buri wese.
Abagitekereje bari bagamije kugira ngo abantu bongera kwibuka bagenzi babo babayeho nabi muri ibi Isi ihanganye n’Icyorezo cya Covid-19. Ni igikorwa kandi bashaka ko cyaguka, buri wese wishoboye akumva ko kugirira neza abandi, ari indangagaciro ikomeye ikwiye kuranga abaturarwanda.
Hari hashyizweho uburyo bwo kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumenyesha abagize Nyampinga Foundation ko hari ibikorwa wakoze kandi bigamije ubumuntu.
Ubu bukangurambaga bwakozwe ku wa 21 Ukuboza kugeza ku wa 25 Ukuboza 2020.aho byari byitezwe ko uzatoranywa azahabwa ishimwe ry’amadorali 1000 [992,000Frw].
Muri rusange ababarizwa muri Nyampinga Foundation ni Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.