AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Muthoni Fiona wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye muri Nigeria yakoze impanuka

Muthoni Fiona wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye muri Nigeria yakoze impanuka
30-03-2018 saa 14:05' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4948 | Ibitekerezo

Umunyarwandakazi Ntarindwa Fiona Muthoni wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye rya Miss Africa Beauty Queen 2018 yari yitabiriye muri Nigeria, yakomwe mu nkokora n’impanuka yahakoreye akavunika ikirenge ibyo kurushanwa ahita abihagarika.

Ntarindwa Fiona akoze impanuka mu gihe ibirori byo gutoranya Miss Africa Beauty Queen biteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018,mu gihe yamaze kurisezera kandi ari nawe munyarwandakazi rukumbi wari waryitabiriye.

Uyu munyarwandakazi uisanzwe ari n’umunyamideri ukomeye, yitabiriye irushanwa ya Miss Rwanda 2015 aba igisonga cya gatatu nyuma aba n’igisonga cya mbere muri Miss Africa 2017 ndetse ngo akaba yari afite icyizere cyo kuzegukana ikamba muri Miss Africa Beauty Queen n’ubwo hjemo kirogoya ntabashe gukomeza.

Miss Muthoni Fiona yakoze impanuka kuri uyu wa Kane ubwo yamanukaga ingazi [scarier] za hoteli bari bacumbitsemo i Lagos muri Nigeria aho yatsikiye avunika ukuguru ahagana ku kirenge ahita ajyanwa mu bitaro.

Muthoni yageze muri Nigeria kuwa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018, maze atangira kwiotegura amarushanwa no kwitoza kimwe n’abandi bakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bari bahatanye muri iri rushanwa.

Ibihugu bihagarariwe muri iri rushanwa ni 14 ; Nigeria, South Africa, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Gambia na Mali.

Muthoni Fiona yavunitse ahita asezera irushanwa ajyanwa mu bitaro kwitabwaho


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA