AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mwiseneza Josiane unyomoza ko yaguriwe imodoka aya niyo mafoto ye yavugishije benshi

Mwiseneza Josiane unyomoza ko yaguriwe imodoka aya niyo mafoto ye yavugishije benshi
8-01-2019 saa 21:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11146 | Ibitekerezo

Kuri uyu 8 Mutarama 2019 ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye hiriwe hacicikana amafoto atandukanye ya Mwiseneza Josiane harimo ifoto yicaye mu modoka. Iyi foto abayikwirakwizaga bavugaga ko ari imodoka Mwiseneza Josiane yaguriwe ariko yabihakanye.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ Umunyamakuru wa Ukwezi.rw yahagakanye aya makuru avuga ko yaguriwe imodoka.

Mu minsi ishize nibwo hatangajwe inkuru ivuga ko umunyamideli Mimi Mirage yememereye Mwiseneza imodoka, gusa ntiharamenyekana ukuri kwabyo.
Mwiseneza Josiane yatangiye kwigarurira imitima y’ Abanyarwanda ubwo yasitaraga agiye guhatana mu ijonjora rwa Miss Rwanda 2019 I Rubavu agenda n’ amaguru ariko ntibimuce intege.

Mwiseneza Josiane yavuze ko iyi modoka yari ayicayemo bisanzwe atari iyo yaguriwe

Kuva uwo munsi yahise atangira kwamamara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Mu mafoto ye yakwirakwiye kuri uyu wa 28 Mutarama harimo ifoto yambaye imyenda y’ ikipe ya Rayon Sports. Aya mafoto birakekwa ko ari umufana wa Rayon Sports wayakoze ashaka kugaragaraza ko Mwiseneza afana iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi hagaragaye ifoto ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump afite mu ntoki ifota ya Mwiseneza Josiane. Iyi foto nayo yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’ umuntu utaramenyekana agamije kwamamaza Mwiseneza Josiane.

Nubwo uyu mukobwa wo mu karere ka Karongi uhagarariye Intara y’ Uburengerazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019 akomeje kugaragarizwa urukundo n’ abafana ariko ku rundi ruhane abakurikiranira hafi iri rushanwa bavuga ko Mwiseneza Josiane ari gutenguha abafana be. Impamvu ni uko bamukundiye ko yagiye guhatana muri iri rushanwa nta bikabyo byo kwisiga no kwiyogoshesha mu buryo budasanzwe.

Ibi biri mu byatumye akundwa n’ Abanyarwanda b’ ingeri zose abato n’ abakuru ariko magingo aya yamaze guhindura bimwe muribyo ashyiraho inyogosho idasanzwe.

Inyogosho ya Mwiseneza Josiane yateye benshi kuyibazaho ati abatunguwe bazahora batungurwa’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA