Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mwiza Joannah ufitanye umwana n’Umunyamakuru Uncle Austin, yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kwibanira n’undi musore wamwambitse impeta amusaba kumubera umugore.
Mwiza Joannah asanzwe ari umubyeyi w’umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu yabyaranye n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin.
Uyu mukobwa wabyaranye na Austin muri 2015, bagiranye ibihe byiza bakundana ndetse amakuru yemezaga ko bababye mu nzu gusa muri 2018 byaje guhindura isura.
Muri uwo mwaka wa 2018 bivugwa ko ari bwo batandukanye ndetse uriya mukobwa akaba yarabigaragaje ubwo yasibaga amafoto yose yabaga ari kumwe na Austin mu gihe uyu munyamakuru na we yakundaga gukwepa ikibazo kimuganisha kuri uriya mukobwa babyaranye umwana umwe w’umukobwa.
Mwiza ubu wamaze kubona undi mukunzi, yanambitswe impeta n’umusore yihebeye bakaba bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mwiza Joannah yagaragaje ibyishimo byo kuba yambitswe impeta n’uwo musore ugiye kumugira umugore.
Yagize ati “Mfite ibyishimo bidasanzwe, ndanezerewe cyane.”
Uyu musore witwa Hirwa na Joannah bari bamaze igihe bakundana, ntiharamenyekana itariki u’ubukwe bwabo gusa zimwe mu nshuti zabo za hafi zivuga ko na bwo ari vuba.
UKWEZI.RW