Shaddyboo ukunze kugira icyo avuga ku mbuga nkoranyambaga buri kanya, noneho yavuze ko ari we ufite abafana benshi mu Gihugu ndetse ko arusha ikipe ya Rayon Sports none abafana b’iyi kipe bamuhagurukanye.
Uyu mugore utajya abura ibitekerezo ashyira ku mbuga nkoranyambaga rimwe na rimwe agashyiho ibizamura impaka ndende, ubu noneho yavuze ko arusha abafana ikipe ya Rayon Sports izwiho kugira abakunzi benshi mu Rwanda.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Shaddyboo yagize ati “Ninjye ufite abafana benshi mu Gihugu kurenza Rayon Sport, ku bw’iyo mpamvu Canal+ izajya ibaha 180M ku mwaka. Murumva njye Canal+ izajya impa angahe ?”
Ni igitekerezo cyahise kizamura impaka mu basanzwe bakunda iriya kipe yahimbwe Gikundiro, bahise babwira uriya mugore gucisha macye.
Uwitwa K.Mart Soldier ati “Harya Shaddyboo wowe ukina iki cyangwa ukora iki bagufanira ko rayon yo ikina umupira ?”
Uwitwa FullTime Sports ati “Ubwo se rayon ko imarketing umupira wowe umarketing iki ?”
Naho Salvator Sebba ati “Sha wituriraho hit rwose nta n’isoni erega baguhaye Shyanda wiyongexa Munazi vuga ibindi Rayon yifashe hasi utazitera umwaku.”
Uwitwa Muhirwa Jimmy Prince we yagize ati “Impamvu ufite abafana benshi ni uko hari icyo bagukundira !! Kandi ni cyo urusha abandi.”
UKWEZI.RW