AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Noëlla Izere wihebeye injyana gakondo yakoze indirimbo isana imitima y’abacitse intege

Noëlla Izere wihebeye injyana gakondo yakoze indirimbo isana imitima y’abacitse intege
6-08-2020 saa 10:25' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 884 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Noëlla Izere wihebeye injyana gakondo yashyize hanze indirimbo yise “Icyo uzaba” yiganjemo ubutumwa bw’ihumure aho yakomeje abantu bahora bumva ibintu bitagenda neza ababwira ngo bakomeze bakore igihe kizagera ibintu bikagenda neza.

Uyu muhanzikazi umaze igihe gito mu muziki ariko by’umwihariko injyana gakondo avuga ko iyi ndirimbo yayikoze nyuma yo kubona ko mu mibereho ya buri munsi hari abantu bakora ariko bakabona ibintu byabo bitagenda neza nk’abandi.

Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko indirimbo ‘Icyo uzaba’ yayikoze agamije gukomeza abari mu bibazo bitandukanye abereka ko iyo bakomeje gukotana bagera kuri ya ntego bari bafite.

Ati “Hari abantu bihebye cyangwa se bacitse intege mubyo bakora ariko burya ikigaragaza intwari ni uko ihangana nabyo ikagera kuri ya ntego yari ifite mbere.”
Noëlla Izere avuga ko yahisemo gukora injyana gakondo kugira ngo azibe icyuho kubera ko urubyiruko rutitabira cyane umuziki wa gakondo.

Reba ikiganiro twagiranye na Noëlla Izere

Kuri we asanga n’ubwo ashobora kuzakora izindi ndirimbo zitari gakondo ariko azagerageza gushyiramo wa umwihariko we wumvikanisha kuri buri wese ko ari umunyarwandakazi aho yaba ari hose.

Yagize ati “Icyuho kugiti cyanjye nje kuziba ni icyo kugerageza guteza umuziki wa gakondo imbere cyane cyane ko urubyiruko rutitabira uyumuziki wa gakondo rero nkavuga ngo tutabungabunze gakondo mu minsi iri imbere wazasanga dufite ama ibisekuru bitagira gakondo.”

Yakomeje agira ati “Nose se abana bacu bazigirahe ? Kuki ? Rero numva ariwo musanzu nshaka guha umuziki Nyarwanda ndetse n’umuziki wacu ugere kure hashoboka”

Noëlla Izere amaze kugira indirimbo zo munjyana yagakondo ebyiri aho iyambere yasise ‘ibyisi’. Indirimboye shya ‘Icyo uzaba’ arapanga kuyikorere amashusho vuba bishoboka.

Avugako ari gukora byinshi bishoboka ngo abe yasohora album ye ya mbere bidatinze.

Noëlla Izere yakuze akunda kuzaba nka Kamaliza, Kayirebwa Cécile , Florida Uwera, Muyango, Rugamba ndetse akumva cyane n’abandi baririrmba umuziki wo hambere.

Ubutumwa atanga by’umwihariko asaba urubyiruko gukunda ibyiwabo niba banatira batire ariko bongera mubyiwabo. Asoza asaba buriwese kumushyigikira mu bikorwa bye akora.

Reba indirimbo nshya ya Noëlla Izere

Reba ikiganiro twagiranye na Noëlla Izere

Yanditswe na Kubananeza Willy Evode


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA