Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga ndetse kugeza ubu ufatwa nk’umwamikazi wazo, arishimira ko yagize isabukuru y’amavuko, akavuga ko ashishikajwe no gukora ibyiza akamurika nk’urumuri ku Isi.
Shaddyboo wujuje imyaka 29 y’amavuko kuri uyu wa 20 Mata 2021, yavuze ko nubwo kuba ku Isi bigoye ariko yishimira kuba akomeje kubona amahirwe yo kubaho.
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Shaddyboo yagize ati “Nishimiye kubona undi mwaka. Isi igoye kuyibaho ariko nishimiye amahirwe mbonye yo kuba nkiyiriho mpumeka kandi nshobora guhitamo icyerekezo cyanjye, ngakunda kandi ngakundwa.”
Yakomeje agira ati “Nshishikajwe no gukora ibyiza nk’urumuri ngomba kumurika ku Isi. Ndi gukora ibishoboka byose muri ubu buzima kuko ni ubwanjye bwite.”
Shaddyboo yavukiye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ku wa 20 Mata 1992.
Ni imfura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri kandi ababyeyi be bose baracyariho.
Uyu mugore usanzwe unafite abana babiri b’abakobwa, ni umwe mu bahiriwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga kubera agatubutse akuramo ndetse akaba aherutse gusinya amasezerano yo kwamamaza ya miliyoni 54 Frw.
UKWEZI.RW