AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ntirwihishira : Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakoze interview umwe yicaye ku wundi (AMAFOTO)

Ntirwihishira : Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakoze interview umwe yicaye ku wundi (AMAFOTO)
24-09-2021 saa 15:10' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4308 | Ibitekerezo

Abahanzi Ariel Wayz na mugenzi we Juno Kizigenza bakomeje kwerekana ko hagati yabo harimo ibanga ridasanzwe aho bongeye kubishimangira kuri uyu wa Gatanu ubwo bari mu kiganiro kuri imwe muri radio zikorera mu Rwanda ariko bakanga ko umwe ajya kure yundi bituma umwe yicara ku wundi.

Aba bahanzi batajya berura iby’urukundo rwabo, basanzwe banafitanye indirimbo bise Away iri mu zakunzwe cyane.

Nyuma yo gushyira hanze iriya ndirimbo, aba bahanzi bakomeje kugarukwaho ko baba bari mu rukundo kubera uburyo bakomeje kugaragara badatandukana kugeza ubu aho umwe ari ni ho wabariza undi.

Indirimbo yabo iyi Away ikaba iri no mu zihatanira ibihembo mu byiswe Kiss Summer Awards bitangwa na Kiss FM aho ihatanye cyiciro Best Summer Song iri kumwe n’izindi ndirimbo nka Amata ya Dj Phil Peter yafatanyije na Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy na Katapila ya Bruce Melodie.

Ariel Wayz na Juno Kizigenza uyu munsi bakoze ikiganiro kuri Kiss FM, bongeye gusa nk’aho batebya ku rukundo rwabo rukomeje kuvugwa mu minsi ishize aho bemeje ko bakundana urukundo rwa Best Friends.

Gusa muri iki kiganiro bakoreshwaga n’umunyamakuru Nkusi Arthur usanzwe ari n’umunyarwenya, yageze aho akurikije uko yababonaga, ati “Hari umugani baca mu Kinyarwanda ngo ukinisha kurya ugahaga.” Bahita basekera icya rimwe, ariko Juno Kizigenza ahita yungamo ati “ntawe ubanza twarabikinishije tugahaga.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA