AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyuma yo kugaragaza ko ubuzima butamworoye Fireman yagobotswe n’abagiraneza

Nyuma yo kugaragaza ko ubuzima butamworoye Fireman yagobotswe n’abagiraneza
5-05-2021 saa 11:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2581 | Ibitekerezo

Umuraperi Fireman uherutse gutangaza ko imibereho ye ihagaze nabi, abagiraneza bakusanyije inkunga, bamugenera Miliyoni 1,5 Frw ndetse banamwishyurira ubukode bw’inzu bw’igihe cy’amezi atandatu.

Iyi nkunga Fireman yayigejejweho nyuma y’ikiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya Yago TV Show, akagaragaza ko abayeho mu buzima butari bwiza.

Kimwe mu bibazo Fireman yagaragaje ko afite kandi kitamworoheye ni uko akomeje gukurikiranwa ku byaha akekwaho kuba yarakoreye mu Kigo Ngororamuco Cya Iwawa, birimo gukubita no gukomeretsa bagenzi be bari kumwe.

Ni ibyaha ibyaha atemera, gusa bimuteye impungenge ko ashobora no gukatirwa kuko nta bushobozi afite bwo kwirihira umunyamategeko wamwunganira mu rubanza.

Ikindi ni ubuzima butari bwiza abayemo kuko kuva yava Iwawa mu 2019 atigeze abona amahirwe yo kongera gukorera amafaranga binyuze mu mpano ye y’umuziki.

Nyuma y’ameze abiri yahise atabwa muri yombi abazwa bya byaha akekwaho, afungirwa muri Gereza ya Gisirikare, aza kurekurwa by’agateganyo muri Mutarama ariko icyorezo cya COVID-19 gihita cyaduka ibitaramo yari yitezeho amakiriro birafungwa kugeza n’ubu.

Abarebye iki kiganiro bagerageje gukusanya inkunga y’amafaranga kugira ngo Fireman abashe kwigarurira icyizere cy’ubuzima.

Mu nkunga yashyikirijwe harimo amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 ndetse bamwishyuriye ubukode bw’inzu abamo mu gihe cy’amezi atandatu.

Fireman yatunguwe arengwa n’ibyishimo byo kongera kubona n’amaso ye amafaranga miliyoni nyuma y’imyaka irenga itanu.

Fireman yashimiye abakunzi be bamuzirikanye bakitanga mu buryo bwose bashoboye, abasezeranya ko ari igihango gikomeye bagiranye.

Ati “Ubutumwa maze iminsi mbona butuma ngira icyizere, umuntu wese wagize umutima wo kuvuga ati ngomba kugira icyo nkora musezeranyije ko kuva uwo munsi wagize igitekerezo ko hari ikintu wakora kuri Fireman uramfite, igihe icyo ari cyose, ntuzigere ushidikanya kumpamara igihe cyose uzaba unshaka.”

Fireman ni umwe mu baraperi bakomeye u Rwanda rwagize. Yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tough Gang, ariko nyuma yaje guta umurongo ajya mu biyobyabwenge bimuviramo gufungwa bya hato na hato no gutakarizwa icyizere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA